Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

KIGALI: Hatangijwe amahugurwa ajyanye no kurengera ubuzima

Kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Ugushyingo, ku cyicaro gikuru cya Polisi y?u Rwanda ku Kacyiru, habereye umuhango wo gutangiza amahugurwa azamara ibyumweru bibiri yerekeranye no kurengera ubuzima rusange hagenzurwa ko ibiribwa n?imiti bikoreshwa mu gihugu byujuje ubuziranenge.

Yitabiriwe n?abagera kuri 45 baturutse mu nzego zitandukanye zirimo Polisi y?u Rwanda, Urwego rw?igihugu rw?Ubugenzacyaha (RIB), Laboratwari y'u Rwanda y'Ibimenyetso bya Gihanga byifashishwa mu butabera (RFL), Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw'ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera abaguzi (RICA), Ikigo cy?igihugu gishinzwe ubuziranenge (RSB), Minisiteri y?Ubuzima, Minisiteri y?ubuhinzi n?ubworozi na Minisiteri y?Ubutabera.

Azatangwa n?inzobere mu by?ubuzima zo mu ishami rishinzwe kugenzura ubuziranenge bw?ibiribwa (NAS) muri Jandarumori y?u Butariyani izwi ku izina rya Carabinieri.

Mu muhango wo gutangiza aya mahugurwa ku mugaragaro, Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi ushinzwe imiyoborere n?abakozi, DIGP Jeanne Chantal Ujeneza  yavuze ko aya mahugurwa yateguwe hagamijwe kuzamura ubumenyi bw?ibanze mu gukemura ibibazo bishingiye ku miti n?ibiribwa bitujuje ubuziranenge.

Yagize ati: ?Intego nyamukuru y?aya masomo ni ugufasha inzego za Leta kubaka ubushobozi bwazo mu kurinda ubuzima bw?abaturage. Azaha abayitabiriye ubumenyi, n?ubuhanga bukenewe mu gutegura, gusesengura, no kugenzura ibikorwa bijyanye no guteza imbere ubuziranenge, gusuzuma ibipimo no gusangira amakuru ku biribwa, imiti n?ibicuruzwa byo mu buvuzi bitujuje ubuziranenge.?

?Aya masomo yagenewe abashinzwe kubahiriza amategeko, abashinzwe kurengera ubuzima n?abandi bakozi bakora mu bijyanye no gushyiraho ibipimo ngenderwaho bigamije guteza imbere ubucuruzi no kurengera abaguzi.?

Yasabye abayitabiriye, gusobanukirwa neza ibikubiye mu masomo bazahabwa mu rwego rwo kuzamura mikorere mu kurinda ubuzima bw?abaturage, bakazabasha gusangira ubumenyi na bagenzi babo batitabiriye aya mahugurwa, ashimira Carabinieri ku nkunga idahwema gutera u Rwanda mu kongerera ubumenyi n?ubushobozi abapolisi b?u Rwanda.



Mu ijambo rye, uhagarariye abazatanga amahugurwa, Lt. Col. Eduardo Campora yavuze ko aya mahugurwa ari ikimenyetso gikomeye cy?ubufatanye buri hagati ya Polisi y?u Rwanda na Carabinieri.

Yagize ati:? Aya mahugurwa  ni ikimenyetso cy?ubufatanye buhamye hagati ya Polisi y?u Rwanda na Carabinieri yo mu Butaliyani. Azafasha abayitabiriye kubona ubumenyi bwisumbuye kandi bwuzuza amahugurwa yabanje mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka ku mahame arebana no kugereranya no kugenzura ubuziranenge bw?ibiribwa n?imiti hagendewe ku bipimo mpuzamahanga.?

Polisi y?u Rwanda na Carabinieri zashyize umukono ku masezerano y?ubufatanye mu mwaka wa 2017 mu byerekeranye no kongera ubushobozi ku nzego zombi, kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi, kurwanya iterabwoba, umutekano w?ibibuga by?indege, kurinda ituze n?umutekano w?abaturage, kurinda abanyacyubahiro, umutekano wo mu muhanda, kurengera ibidukikije n?ibindi.

INDI NKURU BIFITANYE ISANO: Kacyiru hatangijwe amahugurwa yo kugenzura imiti n?ibiribwa