Umuyobozi mukuru wa Gendarmerie Nationale ya Repubulika ya Centre Africa yasuye u Rwanda

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Ugushyingo nibwo Landry Ulrich Depot, Umuyobozi mukuru wa Gendarmerie Nationale y’Igihugu cya Repubulika ya Centre Africa n’intumwa ayoboye bageze ku kicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo. Aba bashyitsi bakiriwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza ari kumwe n’umuyobozi wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere DIGP/AP, Jeanne Chantal Ujeneza.

Ni uruzinduko ruzamara iminsi itandatu, rugamije gushimangira ubufatanye buri hagati y’inzego z’ibihugu byombi, Polisi y’u Rwanda na Gendarmerie Nationale ya Repubulika ya Centre Africa. Ubwo yakiraga aba bashyitsi, IGP Dan Munyuza yavuze ko uru ruzinduko rugamije gushimangira ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda na Gendarmerie Nationale ya Repubulika ya Centre Africa.

IGP Munyuza yagize ati” Uru ruzinduko ni umwanya mwiza wo gushimangira ubufatanye  hagati ya Polisi y'u Rwanda na Gendarmerie Nationale ya Repubulika ya Centre Africa n’ingenzi kuba Polisi y'u Rwanda ifatanya na Gendarmerie Nationale ya Repubulika ya Centre Africa. Kandi dukeneye guhugura ba Ofisiye tubaha n'ubumenyi bubafasha guhangana n'ibyaha birimo: ubwigomeke, iterabwoba, icuruzwa ry'ibiyobyabwenge, ibyaha bimunga ubukungu ndetse n'ibindi.”



IGP Munyuza yakomeje avuga ko muri Politike y'Igihugu, Polisi y'u Rwanda isabwa gusangiza ubumenyi n’ubunararibonye n’abavandimwe bo muri Africa ndetse no hanze yayo. Kandi dukorana n'ibihugu by'inshuti byo muri Africa mu kubungabuga amahoro n'umutekano ku mugabane wacu.

Umuyobozi mukuru wa Gendarmerie Nationale y’Igihugu cya Repubulika ya Centre Africa  Landry Ulrich Depot yavuze ko uru ruzinduko rw'akazi ari ingirakamaro kuko ari umwanya mwiza wo kuganira no kungurana ubunararibonye mu by'umutekano.

Yagize ati” Itsinda riturutse muri Repubulika ya Centre Africa naje nyoboye muri iki gihugu cyiza byerekana kuzuzanya na Leta y'u Rwanda ndetse ni iby’icyubahiro kumenya ko hakenewe ubufatanye bw'inzego zacu zombi. Turashaka gukoresha uyu mwanya mu kubona  amahugurwa ku bakozi ba Gendarmerie kandi bizaba biri mu murongo w'ubufatanye hagati y'ibihugu byombi.”

Muri uru ruzinduko aba bashyitsi bazasura ibigo by’amashuri muri Polisi y’u Rwanda n’amashami atandukanye muri Polisi y’u Rwanda. Kuva mu mwaka wa 2014 u Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bugamije kubungabunga amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Centre Africa, kuru ubu harabarirwa abapolisi barenga 400 bari muri iki gihugu.


<-Back To RNP News