Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

KIGALI: Abanyeshuri biga muri Green hills Academy bahawe amahugurwa ku kwirinda no kurwanya inkongi

Kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Kamena Polisi y?u Rwanda ishami rishinzwe kurwanya inkongi no gutabara abari mu kaga ryatanze amahugurwa y?umunsi umwe ku banyeshuri biga mu ishuri rya Green Hills riherereye mu Murenge wa  Remera, mu Kagali ka Nyarutarama, Umudugudu wa Nyarutarama.

Muri aya mahugurwa hahuguwe abanyeshuri 758 biga mu mashuri y'incuke n?abanza, hahugurwa n?abarimu babo 94.

Chief Inspector of Police (CIP) Jonas Rizinde watanze aya mahugurwa yavuze ko abahuguwe bigishijwe ku bitera inkongi, ibigize inkongi, amoko y?inkongi, banigishwa uburyo bwo kwirinda inkongi cyane cyane mu mashuri ndetse no mu ngo aho batuye, banerekwa uko bazimya inkongi bifashishije ibikoresho byabugenewe birimo ibizimyamuriro, ndetse no gukoresha uburingiti butose.

CIP Rizinde yavuze ko guhugura abanyeshuri ari ingenzi kuko baba bakiri bato kandi bafite amatsiko yo kumenya uko ibikoresho bizimya inkongi bikora, kandi usanga bifasha kuko n'iyo batashye bahugura ababyeyi babo ndetse n?abaturanyi uko bazimya umuriro n'uko bawirinda.

Yagize ati: ?Iyo duhugura abanyeshuri tubahugura uko bakoresha ibikoresho bizimya umuriro wo ku rwego ruto cyane cyane uko bazimya umuriro uterwa na Gaze bifashishije ibikoresho birimo uburingiti butose.?

CIP Rizinde  yasabye abanyeshuri bahuguwe kwirinda kujya bakinisha insinga z'umuriro, bakirinda kandi kuzihuza.

Yabasabye kujya basuzuma neza gaze bakoresha iwabo mu rugo niba zicometse neza.

Yabasabye kujya bihutira gutanga amakuru ku ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi no gutabara abari mu kaga igihe babonye ahantu hari ikibazo gishobora guteza inkongi y'umuriro.

Nyuma y?amahugurwa habayeho igikorwa cyo gusura inyubako abanyeshuri bigamo ndetse n?inyubako ubuyobozi bukoreramo bareba niba hari ahantu hateza inkongi, nyuma ubuyobozi bwagiriwe inama z'ibyakosorwa.

Polisi y'u Rwanda iragira inama abaturage ko igihe cyose babonye ahantu hari cyangwa hashobora kuba inkongi kujya bahamagara ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi no gutabara abari mu kaga (Fire and Rescue Brigade), ku mirongo itishyurwa 111,112 cyangwa 0788311120 na 0788311224, bagahabwa ubutabazi bwihuse.