Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kigali: Abakozi ba Rwanda FDA bahuguwe ku gukumira no kurwanya inkongi

Kuri uyu wa Kabiri tariki 15 ugushyingo, Polisi y?u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya inkongi n?ubutabazi ryahuguye abakozi 88 b?Ikigo cy?igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw?ibiribwa n?imiti (Rwanda FDA) ku cyicaro gikuru giherereye mu Kagari ka Nyarutarama, Umurenge wa Remera mu Karere ka Gasabo.

Ni amahugurwa y?umunsi umwe yitabiriwe n?abakozi batandukanye bakorera muri icyo kigo barimo abayobozi bakuru b?ikigo, abayobora amashami, abashoferi, abakora amasuku n?abacunga umutekano.

Basobanuriwe ibigize inkongi, amoko yazo n?ibizitera, ingamba zo kuzikumira banerekwa uburyo bwo kuzizimya hifashishijwe ibizimyamuriro (Fire extinguishers) bitandukanye biturutse ku nkomoko yazo.



Inspector of Police (IP) Boniface Runyange yababwiye ko bakwiye kujya birinda icyatera inkongi ariko na none abasaba kutagira ubwoba mu gihe yaba ibaye bakifashisha ibikoresho by?ibanze kandi bakihutira kubimenyesha Polisi.

Yagize ati: ?Inkongi zigira ubukana butandukanye biturutse ku nkomoko yazo. Zimwe mu nkongi ziterwa n?ibikoresho by?amashanyarazi, gukoresha insinga zishaje cyangwa izitujuje ubuziranenge ndetse n?inkongi zitezwa n?imikoreshereze mibi ya gazi zifashishwa mu guteka. Bityo rero mukwiye kugira ibikoresho mwakwifashisha mu guhangana n?inkongi nk?izo birimo n?iby?ibanze nk?isume cyangwa ikiringiti gitose, umucanga n?ibindi.?

Umuyobozi wungirije w?ikigo  cya Rwanda FDA, Umuhoza Martine,  yavuze ko bishimiye amahugurwa bahawe kandi ko ibyo bayungukiyemo bizabafasha haba ku kazi ndetse no mu rugo.

Yagize ati: ?Twishimye kandi twanyuzwe n?aya amahugurwa duhawe kuko tuyungukiyemo byinshi bizadufasha kwirinda no guhangana n?inkongi haba mu kazi na nyuma yako aho dutaha. Twasabye Polisi ko iza kuduhugura nk?urwego rubifiteho ubumenyi n?ubunararibonye, turayishimira ko ubusabe bwacu bwubahirijwe. Twari dufite ibikoresho byo kwifashisha mu kuzimya inkongi ariko tutabifiteho ubumenyi buhagije, kuri ubu tukaba dutewe ishema no kuba tumenye uko bikoreshwa n?uko twabyifashisha mu gihe byaba bibaye ngombwa.?

IP Runyange yabibukije kujya bihutira guhamagara Polisi mu gihe haba habaye inkongi ku mirongo ya telefone:111, 112, 0788311120 cyangwa 0788311224.