Abaturage bagera ku 1500 bo mu mirenge ya Mubuga na Gishyita yo mu karere ka Karongi bakanguriwe kuba ijisho ry’umuturanyi nk’uruhare rwabo mu kwicungira umutekano.
Ibi babikanguriwe ku itariki 8 Ukuboza 2015 mu nama bagiranye n’Umuyobozi w’aka karere, Ndayisaba François na Inspector of Police (IP) Jean Baptiste Rutebuka, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukunira ibyaha muri aka karere.
Ndayisaba yabwiye abo baturage ati:"Umutekano ni ishingiro ry’iterambere rirambye. Polisi y’u Rwanda ntiyabona umupolisi ishyira kuri buri rugo. Ni yo mpamvu kurwanya no gukumira ikintu cyose cyahungabanya umutekano bikwiye kuba inshingano ya buri wese."
Yababwiye kandi kwirinda ikibi aho kiva kikagera, kandi abasaba kujya baha amakuru Polisi y’u Rwanda yatuma kirwanywa no gukumirwa, ndetse abibutsa kujya bitabira gahunda za Leta.
IP Rutebuka yabwiye abo baturage ati:"Kubungabunga umutekano bikwiye kuba ibya buri wese kuko guhungabana kwawo n’uguhungabana kw’ituze rya rubanda. Ibyo bivuze ko buri wese akwiye kuba ijisho ry’umuturanyi we."
Yakomeje ababwira ati:"Dore tugiye kwinjira mu minsi mikuru. Mu gihe muzaba muri
Kuyizihiza, mwishimana n’inshuti n’abavandimwe banyu, muzirinde guha icyuho inkozi z’ibibi nk’abajura. Mukaze amarondo kuko ari bumwe mu buryo bwo kurwanya no gufata bene abo ba rutemayeze."
Yababwiye kandi kutanywa, kutagurisha, no kudakwirakwiza ibiyobyabwenge nk’urumogi n’inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge zirimo izitwa Muriture, Nyirantare,Yewe muntu, Ibikwangari,n’izindi, kandi abasaba kujya baha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababikora.
IP Rutebuka yasobanuriye abo baturage ko ibiyobyabwenge bitera ababinyoye gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, no gusambanya abana, ndetse ko biri ku isonga mu bitera amakimbirane hagati y’abantu.
Yababwiye kandi ko uretse kuba bitera ababinyoye gukora biriya byaha, binabatera uburwayi n’ubukene kuko iyo bifashwe birangizwa, bityo amafaranga yabiguzwe akaba apfuye ubusa.
Na none IP Rutebuka yabakanguriye kwirinda amakimbirane, naho mu gihe abayeho, bakegera Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zirimo iz’ubutabera n’ubuyobozi bw’ibanze kugira ngo zibakiranure n’abo bafitanye ibibazo aho kwihanira nk’uko bamwe bajya babigenza.
Yashoje ikiganiro yagiranye n’abo baturage abasaba kwirinda ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko kandi bagaha Polisi y’u Rwanda amakuru yatuma gikumirwa ndetse yanatuma hafatwa abagikoze cyangwa abafite imigambi yo kugikora.