Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y'AMAKURU Y'INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI MUCYUMWERU DUSOJE

Uruhare rw?Ubufatanye hagati ya Polisi n?abaturage ku mutekano mu Rwanda

Polisi y?u Rwanda (RNP) ishinzwe kurinda uburenganzira bw?ibanze no gucunga umutekano w?abantu n?ibintu mu gihugu hose. Iyi ni inshingano ishingiye ku itegeko nshinga, Polisi y?u Rwanda yubahiriza mu bufatanye n?abaturage hagamijwe gukorera mu mucyo, no kurengera uburenganzira bw?abaturarwanda nk'ihame ry'imiyoborere myiza no kugendera ku mategeko ari byo nkingi ya mwamba y?umutekano urambye n'iterambere.  Inkuru irambuye... 

Polisi y'u Rwanda yimakaje ihame ry?uburinganire n?ubwuzuzanye mu gucunga umutekano

Mu ntangiriro y? umwaka wa 2000, Polisi y?u Rwanda yari ifite umubare w?abapolisikazi batageze ku icumi, mu mwaka wa 2002 Polisi y?u Rwanda yari ifite abapolisikazi batagera no kuri 1 ku ijana,  nyuma y?imyaka icumi, muri 2010, umubare w?abagore bari muri Polisi y? u Rwanda wiyongereye mu buryo bugaragara,  aho wageze ku 10.3 ku ijana, mu mwaka wa 2020 uza kuzamuka urenga gato 22 ku ijana.  Inkuru irambuye...  

IBURENGERAZUBA: Abantu batatu bafatanywe amabaro 25 y'imyenda ya caguwa

Polisi y'u Rwanda mu turere twa Rubavu na Rusizi yafashe mu bihe bitandukanye abantu 3 bakurikiranweho kwinjiza mu Rwanda amabaro 25 y'imyenda ya caguwa bayikuye mu gihugu cy'abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.  Inkuru irambuye...