Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y'AMAKURU Y'INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI MU CYUMWERU DUSOJE

Kwibuka27: Polisi irizeza umutekano abaturarwanda muri ibi bihe byo kwibuka abazize genoside yakorewe abatutsi

Polisi y’u Rwanda yijeje abaturarwanda umutekano usesuye muri iki gihe tugiyemo cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Mata abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ku Isi yose bazatangira icyumweru cyahariwe kwibuka abatutsi  barenga miliyoni bazize akarengane bakicwa mu gihe cy’iminsi ijana gusa.  Inkuru irambuye...

Kwibuka27: Abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y'Epfo bibutse abatutsi bazize Jenoside mu 1994

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 07 Mata abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa bw’umuryango w'abibumbye mu gihugu cya Sudani y'Epfo bifatanyije n'abandi banyarwanda n'inshuti z'u Rwanda ku Isi mu gikorwa cyo kwibuka abatutsi barenga miliyoni bazize Jenoside yo muri Mata 1994. Ni igikorwa cyabereye mu bice bitandukanye ahari abapolisi b'u Rwanda aho bari mu bikorwa byo kurinda impunzi z'abasivili mu nkambi zo mu gihugu cya Sudani y'Epfo.  Inkuru irambuye...

Kigali: Abantu barenga 130 bafatiwe mu birori by'ubukwe barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 05 Mata Polisi y'u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 138  bafashwe barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19. Muri aba bantu harimo 60 bafashwe tariki ya 04 Mata ahagana saa kumi n'ebyiri z'umugoroba ubwo bari muri hoteli yitwa le Printemps iherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimironko mu Kagari ka Nyagatovu, bafashwe bari mu muhango w'ubukwe wo kwiyakira.  Inkuru irambuye...  

Nyuma yo kujya mu mwiherero ikipe ya Police FC yanatangiye imyitozo yitegura shampiyona

Abakinnyi b’ikipe ya Polisi y’u Rwanda (Police FC) ikina mu kiciro cya mbere mu mupira w’amaguru kuri uyu wa mbere tariki ya 05 Mata 2021  batangiye imyitozo mu rwego rwo kwitegura isubukurwa rya shampiyona. Iyi myitozo bayitangiye nyuma yo kuzuza ibisabwa n’ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), aho kuva tariki ya 02 Mata 2021 bamaze gupimwa Covid-a19 aba bakinnyi batangiye kuba mu mwiherero.  Inkuru irambuye...  

Gatsibo: Abantu 119 bafashwe bari mu mihango y’ubukwe abandi barimo gusenga barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 03 Mata abantu 65 bari bayobowe na Pasiteri witwa Butera Theogene w’imyaka 52 bafatiwe mu nzu ya Nyarwaya James w’imyaka 35 barimo gusenga  abandi  54 bafatirwa mu rugo kwa Mutuyimana Clementine bari mu muhango wo gusaba no gukwa. Bafatiwe mu Karere ka Gatsibo mu mirenge ya  Gitoki na Muhura, bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.  Inkuru irambuye...

Kigali: Abarenga 100 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

Kuri iki Cyumweru tariki ya 04 Mata, Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 110 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda no kurwanya Covid-19.Muri aba bafashwe abagera kuri 60 bafashwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 03 Mata, bafatiwe muri Hoteli yitwa CENETRA y’Ababikira iherereye mu Kagari ka Kabuga, Umurenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo bafashwe bari mu birori byo kwiyakira (Reception) nyuma y’umuhango w’ubukwe bari bavuyemo.  Inkuru irambuye...  

Kirehe: Polisi yafashe ucyekwaho kwambura abaturage amafaranga abizeza kubaha umuriro w’amashanyarazi

Polisi ikorera mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Mpanga ku bufatanye n’abaturage bafashe uwitwa Rusingiza Straton w’imyaka 32, aracyekwaho kwambura abaturage amafaranga ababwira ko azabaha umuriro w’amashanyarazi.  Inkuru irambuye...

Rwamagana: Abantu 3 bafatanwe amafaranga y’amiganano ibihumbi 397

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Karenge kuri uyu wa Gatatu tariki ya 07 Mata yafashe abantu batatu aribo Mukandera Seraphine w’imyaka 28, Nyirambarushimana Chantal w’imyaka 35 na Dusengimana Eric w’imyaka 28.  Inkuru irambuye... 

Burera: Polisi yatwitse ibiro 30 by’urumogi na litiro 476 za Kanyanga

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Mata Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego batwitse ibiyobyabwenge byagiye bifatirwa mu bikorwa bya Polisi. Hatwitswe litiro 476 za Kanyanga n’ibiro 30 by’urumogi, byatwikiwe mu Karere ka Burera mu Murenge wa Bungwe mu Kagari ka Bungwe.  Inkuru irambuye...