Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y'AMAKURU Y'INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI MU CYUMWERU DUSOJE

IGP Munyuza yahaye impanuro abapolisi bagiye mu butumwa bw?amahoro mu gihugu cya Sudani y'Epfo

Ku Cyumweru tariki ya 6 Ugushyingo, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y?u Rwanda, IGP Dan Munyuza yahaye impanuro abapolisi 160 bagize itsinda RWAFPU III-5 ryitegura kujya mu butumwa bw?amahoro bw?Umuryango w?Abibumbye mu gihugu cya Sudani y'Epfo (UNMISS) mu muhango wabereye mu ishuri ry?amahugurwa rya Polisi y?u Rwanda (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana.

Iri tsinda riyobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) Sp?ciose Dusabe, rigizwe n?abapolisi 160 barimo umubare munini w?abapolisikazi, bazakorera mu Murwa mukuru Juba, aho biteganyijwe ko rizerekeza gusimbura irindi tsinda ryari rimazeyo igihe cy?umwaka mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 7 Ugushyingo.  Inkuru irambuye...

U Rwanda rugiye kohereza irindi tsinda ry?abapolisi mu gihugu cya Centrafrique


Ku wa kabiri, tariki ya 8 Ugushyingo, Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y?u Rwanda ushinzwe ibikorwa, DIGP Felix Namuhoranye, yahaye impanuro itsinda ry?abapolisi ryitegura kujya mu butumwa bw?umuryango w?abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA).

Iri tsinda ry?u Rwanda, FPU-3 rigizwe n?abapolisi 180 ryitegura kwerekeza mu butumwa bwa MINUSCA ku wa Gatatu tariki ya 9 Ugushyingo ku nshuro ya mbere, rizakorera ahitwa Bangassou mu bilometero 727 uturutse mu murwa mukuru Bangui werekeza mu burasirazuba bw?Amajyepfo. Inkuru irambuye...

Polisi y?u Rwanda iraburira abakora n?abakoresha inyandiko mpimbano

Polisi y?u Rwanda yatanze umuburo ku bantu bishora mu bikorwa byo gukora inyandiko mpimbano zirimo uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga n?abazi ko bazitunze ko bidatinze bazafatwa bagashyikirizwa ubutabera hatitawe ku gihe gishize zikozwe cyangwa bamaze bazikoresha.

Ni nyuma y?aho kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 8 Ugushyingo, hafashwe abantu babiri bakurikiranyweho kuba barumvikanye mu  mugambi wo gukora uruhushya rwa burundu rwo gutwara ikinyabiziga rw?uruhimbano.  Inkuru irambuye...
 
AMAFOTO: U Rwanda rwasimbuje abapolisi barwo mu butumwa bw?amahoro mu gihugu cya Sudani y?Epfo


Kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Ugushyingo, Polisi y?u Rwanda yasimbuje abapolisi bari bagize itsinda rya RWAFPU-III bari bamaze igihe cy?umwaka mu butumwa bw?Umuryango w?Abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y?Epfo buzwi kw?izina rya UNMISS mu magambo ahinnye.

Iri tsinda rya FPU III-5 risimbuye irya FPU-III-4 ryakoreraga mu murwa mukuru w?icyo gihugu Juba.  Inkuru irambuye...

Abakozi basaga 500 bahawe amahugurwa ku kwirinda no kurwanya inkongi

Ishami rya Polisi y?u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi n?ubutabazi (Fire and Rescue Brigade) kuva kuwa Mbere tariki ya 7 kugeza ku wa Gatatu tariki ya 9 Ugushyingo, ryatanze amahugurwa ku bakozi 509 bo mu bigo bitandukanye hirya no hino mu gihugu yari agamije kubigisha uko bakwirinda inkongi n?uko bakwitabara igihe habaye inkongi yoroheje cyangwa mu gihe bataragerwaho n?ubutabazi.

Mu bahuguwe harimo abakozi b?ibitaro n?inganda aho ku wa Mbere amahugurwa y?umunsi umwe yatangiwe mu bitaro by?akarere bya Gitwe biherereye mu murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango yitabirwa n?abakozi 68 bakora imirimo itandukanye kuri ibyo bitaro.  Inkuru irambuye...

Abarobyi bo mu kiyaga cya Kivu bafatanywe imitego y?amafi itemewe irenga 480


Ibikorwa bitandukanye bya Polisi byo kurwanya uburobyi bunyuranyije n?amategeko mu kiyaga cya Kivu byakozwe mu mezi atatu ashize byafatiwemo imitego yakoreshwaga n?abarobyi itemewe 483.

Hafashwe kandi amato 56 atujuje ubuziranenge hamwe n?abarobyi 15 bagaragaye muri ubwo burobyi bunyuranyije n?amategeko. Inkuru irambuye...

RUBAVU: Polisi yatanze inkunga y?ibikoresho by?Ikoranabuhanga ku makoperative 9

Umwaka ushize, Polisi y?u Rwanda yageneye inkunga abagore n?urubyiruko bo mu Karere ka Rubavu babarirwa mu magana, hagamijwe kubafasha gushinga amakoperative y?uburobyi, ubworozi bw?ingurube n?ubw?inkoko.

Abagenewe iyi nkunga akaba ari abantu icyo gihe bakoraga ibikorwa bitandukanye byambukiranya umupaka nko kwinjiza magendu no kuroba mu buryo bunyuranyije n?amategeko.  Inkuru irambuye...