INCAMAKE Y'AMAKURU Y'INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI MU CYUMWERU DUSOJE

DIGP Ujeneza yitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa y'abapolisi muri Mozambique

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y'u Rwanda ushinzwe imiyoborere n'abakozi, DIGP Jeanne Chantal Ujeneza, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 19 Nzeri, yitabiriye umuhango wo gusoza icyiciro cya 42 cy'abapolisi basoje amahugurwa y'ibanze bagera ku bihumbi 11 barimo abagore ibihumbi 4 ku butumire bw'Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Repubulika ya Mozambique, IGP Bernadino Rafael.  Inkuru irambuye...

UMUTEKANO WO MU MUHANDA: Moto 80 zafatiwe mu bikorwa bya Polisi bigamije kurwanya gupakira imizigo irengeje ubushobozi bw'ibinyabiziga


Polisi y'u Rwanda, Ishami rishinzwe gucunga umutekano wo mu muhanda riributsa abatwara ibinyabiziga bitandukanye ko gutwara imizigo irengeje ubushobozi bwabyo rimwe na rimwe bigatera impanuka cyangwa bigahungabanya ubwisanzure bw'abagenzi ndetse  bigahisha nimero iranga ikinyabiga  bityo ikinyabiziga cyagize uruhare mu makosa yo mu muhanda ntikibashe kumenyekana bitewe n'umuzigo kikoreye ko bitemewe Kandi ko bihanirwa.  Inkuru irambuye...

NYARUGURU: Hafashwe amabaro atatu y’imyenda ya caguwa yari yinjijwe mu buryo bwa Magendu


Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano, mu karere ka Nyaruguru kuri uyu wa Kabiri, tariki 20 Nzeri, yafashe amabaro 3 y’imyenda ya caguwa yari yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa Magendu n’abantu batatu bari bayikuye mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi.  Inkuru irambuye...

RUBAVU: Polisi ikomeje gukangurira abaturage kwirinda inzoga z’inkorano


Abaturage bo mu karere ka Rubavu barashishikarizwa guca ukubiri n’inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge haba kuzikora, kuzigurisha ndetse no kuzinywa bitewe n’ingaruka zitandukanye zigira ku buzima zikaba n’intandaro y’ibyaha birimo ubujura, urugomo n’amakimbirane mu miryango. Inkuru irambuye...

GATSIBO: Abantu 9 bafatiwe mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko


Kuri iki Cyumweru, tariki 18 Nzeri, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, mu karere ka Gatsibo, yafashe abantu icyenda bakurikiranyweho icyaha cyo gucukura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti mu buryo bunyuranije n’amategeko.  Inkuru irambuye...
 
Polisi yafashe indi moto yari yibwe mu karere ka Gatsibo


Polisi y’u Rwanda yahagurukiye ikibazo cy’ubujura bwa moto bumaze iminsi buvugwa hirya no hino mu turere dutandukanye tw’igihugu, aho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Nzeri, mu Karere ka Gatsibo, yafashe umugabo witwa Mwizerwa Ezeckiel w’imyaka 33, ucyekwaho kuba yaratwaraga moto yibye, yo mu bwoko bwa TVS RD 282N.  Inkuru irambuye...

NYARUGENGE: Yafatanywe inoti 20 z'amadorali y'amiganano


Polisi y'u Rwanda mu karere ka Nyarugenge yafatanye uwitwa Mfitumukiza Marcel ufite imyaka 55 y’amavuko, amadorali y’Amerika y’amiganano angana n’igihumbi na maganatanu (US $1,500) agizwe n’inoti 20 zirimo 10 z'ijana n’izindi 10 za mirongo itanu.  Inkuru irambuye...

KURWANYA INKONGI: Abatujwe mu mudugudu w'icyitegererezo wa Busanza bahuguwe ku kurwanya inkongi


Kuri uyu wa Mbere tariki 19 Nzeri, Polisi y'u Rwanda, ishami rishinzwe kuzimya inkongi n'ubutabazi (Fire and Rescue Brigade) ryahuguye abagera kuri 200  batujwe mu mudugudu w'icyitegererezo wa Busanza, Akagari ka Karama mu murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro.  Inkuru irambuye...


<-Back To RNP News