Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y'AMAKURU Y'INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI MU CYUMWERU DUSOJE

Musanze:Abapolisi batangiye amahugurwa ku kurinda abana kwinjira mu gisirikare no mu bikorwa by?intambara

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 24 Gicurasi mu ishuri rikuru rya Polisi riherereye mu Karere ka Musanze (NPC) hatangirijwe amahugurwa ku bapolisi agamije kurinda abana  kwinjira mu gisirikare no kujya mu bikorwa byo gukoresha intwaro. Ni amahugurwa arimo guhabwa abapolisi b?u Rwanda 25 nabo bazahugura abandi, azamara iminsi itanu. Arimo kuba ku bufatanye bwa Polisi y?u Rwanda n?ikigo cya General Romeo Dallaire, ikigo kita ku bana, amahoro n?umutekano (The Dallaire Institute for Children, Peace and Security).  Inkuru irambuye... 

Burera: Abantu 17 bafashwe bari gusengera mu rugo rw?umuturage barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Gicurasi Polisi y?u Rwanda ikorera mu Karere ka Burera mu Murenge wa Kagogo ku bufatanye n?inzego z?ibanze bafatiye mu rugo rwa Uruvugundi Odette w?imyaka 50 abantu 17 barimo gusenga barenze ku mabwiriza yo kurwanya no kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.  Inkuru irambuye... 

Gakenke: Abantu 5 bafashwe bacyekwaho kujya gukwirakwiza urumogi mu mujyi wa Kigali

Kuri uyu wa mbere tariki ya 24 Gicurasi abapolisi bakorera mu Karere ka Gakenke bafashe  Mutoniwase Nadia w?imyaka 18, Mukashema Florence w?imyaka 32, Ngabonziza Emmanuel w?imyaka 27, Byiringiro Olivier w?imyaka 25 na Uwineza w?imyaka 25. Aba bose bakomoka mu Karere ka Musanze mu mirenge itandukanye ,  bafatanwe udupfunyika tw?urumogi 1,515 bicyekwa ko bari bagiye kurucuruza  mu Mujyi wa  Kigali, muri iki gikorwa hanafashwe  moto 4 zarimo gukoreshwa mu gutwara abafite ruriya rumogi.  Inkuru irambuye... 

Gicumbi: Mu bikorwa bya Polisi hafashwe abantu 16 bacyekwaho kwiba abaturage

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Gicurasi Polisi ikorera mu Karere ka Gicumbi ku bufatanye n?abayobozi mu nzego z?ibanze ndetse n?abaturage bafashe abantu 16 bacyekwaho ubujura mu baturage. Abafashwe biganjemo urubyiruko rw?abasore kuva ku myaka 16 kugeza kuri 35 usibye umuntu umwe ufite imyaka 61, bafatiwe mu Murenge wa Byumba, mu Kagari ka Gacurabwenge mu Mudugudu wa Ruyaga.  Inkuru irambuye...  

Rubavu: Hafatiwe amabaro 16 y?imyenda ya caguwe n?inkweto byinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu

Mu masaha ya saa munani z?ijoro zo kuri uyu wa mbere tariki ya 24 Gicurasi Polisi y?u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Mudende ku bufatanye n?izindi nzego bafashe amabaro 16 y?imyenda ya caguwa n?amabaro 4 y?inkweto za caguwa byose byinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu biturutse mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Mu bari bikoreye iyi magendu hafashwemo uwitwa Dufitumukiza Gaspard w?imyaka 22 na Twagirayezu w?imyaka 21.  Inkuru irambuye... 

Burera na Nyagatare:Mu ijoro rimwe Polisi yafashe litiro zirenga 400 za Kanyanga n?ibiro 4 by?urumogi

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Gicurasi mu bikorwa bitandukanye bya  Polisi y?u Rwanda ku bufatanye n?izindi nzego z?umutekano  mu turere twa Burera na Nyagatare bahafatiye litiro 406 za Kanyanga n?ibiro 4 by?urumogi. Ibi biyobyabwenge abari babizanye mu Rwanda bari babivanye mu gihugu cya Uganda baciye mu nzira zitemewe,byafatanwe abantu bagera ku 8 abandi baracika.  Inkuru irambuye...  

Rusizi: Polisi yagaruje amafaranga y?u Rwanda arenga miliyoni 4,800 muri miliyoni zirenga 7, 800 yari yibwe umuturage

Polisi y?u Rwanda ikorera mu Karere ka Rusizi kuri uyu wa Kane tariki ya 27 yafashe uwitwa  Munyabarenzi  Ilidephonse  w ?imyaka 28, yamufatanye amafaranga y?u Rwanda miliyoni 4,899,000. Yafatiwe mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa  Bugarama mu Kagari ka Ryankana ,Umudugudu w Rusizi, amafaranga  bicyekwa ko yari yayibye mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ntarama, ayibye umuvandimwe we yari  yasuye witwa  Umwanankabandi  Berthe  w?imyaka 42.  Inkuru irambuye...  

Kigali: Abantu 54 bafatiwe mu muhango wo gusaba no gukwa

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Gicurasi ahagana saa tanu Polisi y?u Rwanda yafashe abantu 54 barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19, bafatiwe mu  muhango  wo gusaba no gukwa. Bafatiwe mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyakabanda mu Kagari ka Nyakabanda ya II mu Mudugudu wa Kirwa, bari muri Moteli yitwa Ubwiza Garden.  Inkuru irambuye... 

Nyabihu: Polisi yafatanye abantu babiri udupfunyika tw?urumogi 2,836 bakwirakwizaga mu baturage

Abapolisi bo mu  ishami rya Polisi y?u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge(ANU) kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Gicurasi bafashe  abantu babiri bafite udupfunyika  2,836 tw?urumogi. Byukusenge Angelique w?imyaka 21 yafatanwe udupfunyika 1,000 naho Uwiduhaye Marie Therese w?imyaka 25 yafatanwe udupfunyika 1,836. Bose bafatiwe mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Bigogwe mu Kagari ka Kora, Umudugudu wa  Kageri.  Inkuru irambuye...