Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

IGP Dan MUNYUZA yahaye impanuro abapolisi bagiye mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Central Africa

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Mata, Umuyobozi  mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yahaye impanuro abapolisi 320 bagize amatsinda abiri bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Repuburika ya Central Africa (MINUSCA), aya matsinda abiri rimwe  riyobowe na Chief Superintendent of Police (CSP) Claude Bizimana  rigizwe n’abapolisi 160 bazakorera mu Murwa mukuru  Bangui. Itsinda rya kabiri naryo rigizwe n’abapolisi 160 rizakorera ahitwa Kaga-Bandoro, riyobowe na Chief Superintendent of Police (CSP) Jerome Ntageruka. Biteganyijwe ko aya matsinda yombi azagenda mu gitondo cya tariki ya 15 Mata 2021.

Umuhango wo guha impanuro aba bapolisi wabereye mu ishuri rya Polisi riherereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari (PTS-Gishari) aho umuyobozi mukuru wa wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yari kumwe n'abandi bakomiseri bakuru muri Polisi y'u Rwanda. 

IGP Munyuza yasabye abapolisi bagiye mu butumwa bw 'amahoro  kuzakora akazi kabajyanye neza kandi kinyamwuga nk'uko bisanzwe bibaranga. Yababwiye ko akazi bagiyemo kabasaba imbaraga bitewe n’imiterere yako, bityo  kugira ngo babashe kugakora neza bibasaba kurangwa n’imyitwarire  myiza,ikinyabupfura n'ubunyamwuga nk'uko bisanzwe biranga Polisi y'u Rwanda.

Yagize ati“Mwagize igihe gihagije cyo guhugurwa no gutegurirwa akazi mugiyemo, iyo mugiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ni ngombwa ko tunabaha impanuro kugira ngo zizabafashe kuzuza neza inshingano muba mugiyemo. Akazi mugiye gukora kabasaba imbaraga, kugira ngo rero muzagakore neza kandi kinyamwuga birabasaba ko muzarangwa n’imyitwarire myiza no gukorera hamwe nk'ikipe.”

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yakomeje abibutsa ko bagomba kuzarangwa  n’indangagaciro nyarwanda bagakomeza guhesha isura nziza Igihugu cy’u Rwanda.

Ati “Mugiye mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye ariko muhagarariye Igihugu cy’u Rwanda, iri zina rero murasabwa kuririnda mwirinda icyatuma Igihugu kigaragara nabi. Ibi muzabigeraho ari uko murangwa n’indangagaciro nyarwanda mwahawe n’Igihugu kibatumye zirimo ikinyabupfura, kwihangana, ubutwari, kwitanga, gukorera hamwe, umwete,ubwitange, gufashanya n’ibindi. Icyo muzajya mukora cyose kizajye kiba ari icyo gihesha Igihugu cyacu isura nziza mwirinda gukora ikibi kuko iyo gikozwe kitirirwa Igihugu cyabatumye."

IGP Munyuza yasabye aba bapolisi kuzubaha abaturage b'Igihugu  bagiye kurinda, abayobozi babayobora ndetse n’abandi bose bazahurira mu butumwa bagiyemo. Yabasabye kandi kuzarangwa n’isuku haba ku mubiri ndetse n'aho bazaba bakorera. 

Kugeza ubu u Rwanda rufite amatsinda 3 y'abapolisi muri Central Africa, buri tsinda rigizwe n'abapolisi 160.