Iburengerazuba: Polisi yafashe amabaro 11 y’imyenda ya caguwa yinjijwe mu Rwanda mu buryo bwa magendu

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 05 Mata, Polisi y’u Rwanda ikorera mu turere twa Rubavu na Karongi yafashe imyenda ya caguwa yinjizwaga mu Rwanda mu buryo bwa magendu.  Mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Mubuga mu nzu y’ubucuruzi ya Maniriho Eric w’imyaka 22 hafatiwe amabaro 3 y’imyenda ya caguwa. Iyi myenda yari yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu, Maniriho avuga ko iyo myenda yari ayibikiye uwitwa Nyangoma Leonard w’imyaka 42. Mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi naho hafatiwe amabaro 8 yafatiwe mu modoka ifite ibirango RAC 045K yari itwawe na Zimurinda Diogene w’imyaka 50 ari nawe nyiri imyenda arikumwe na Nsengimana Simeon w’imyaka 26 usanzwe ari umukozi we.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa kw’iyi myenda byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Abaturage baduhaye amakuru ko mu nzu y’ubucuruzi ya Maniriho iherereye mu Mudugudu wa Ryaruhanga mu isanteri y’ubucuruzi mu Kagari ka Ryaruhanga harimo imyenda yinjijwe mu buryo bwa magendu. Tukimara guhabwa amakuru twagiyeyo mu rukerera dusanga koko iyo myenda irahari atubwira ko ari iya Nyangoma Leonard.  Kuko wari n’umunsi w’isoko bari biteguye kuyicuruza, twaragenzuye dusanga Nyangoma na Maniriho basanzwe bakorana ubucuruzi butemewe.”

Akomeza avuga ko Zimurinda na mugenzi we bo bafatiwe mu Mudugudu wa Kivumu, Akagari ka Kivumu mu Murenge wa Gisenyi nyuma yo kubanza kujijisha bakajyana imodoka mu igaraje bashaka kugaragaza ko yapfuye nyamara nta kibazo ifite ari ukugira ngo baze kugenda mu masaha bibwira ko nta Polisi ihari.

Ati “Bafashe imodoka yari irimo iyo myenda bayijyana mu igaraje mu rwego rwo kujijisha Polisi,  kubera ko abapolisi bo mu ishami ryacu rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro bari  bafite amakuru bakomeje kubacungira hafi bafatirwa mu nzira barimo bayijyana mu isoko rya Mahoko. Uyu  Zimurinda asanzwe ari umucuruzi uzwi mu Karere ka Rubavu ndetse n’uyu musore bafatanwe bakaba basanzwe bakorana.”

CIP Karekezi avuga ko iyi myenda ya caguwa yinjizwa mu buryo bwa magendu ituruka mu gihugu cy’abaturanyi cya Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo inyujijwe mu kiyaga cya Kivu bakayizana nijoro.

Ati “Akenshi iyi myenda izanwa n’ubwato bw’Abakongomani bayitumwe n’ababacururiza bo mu Rwanda bakayigeza ku ruhande rw’u Rwanda aho tugabanira, iyo bayihagejeje bahasanga abandi bantu bo mu Rwanda bacuruza mu buryo bwa magendu.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yaburiye abantu bagikora ubucuruzi bwa magendu ko bashatse babicikaho kuko amayeri yose bakoresha bambutsa cyangwa bakwirakwiza ibicuruzwa bya magendu agenda atahurwa.

Ati “Inzira zose zinyuzwamo magendu n’amayeri yose akoreshwa tugenda tubitahura dufatanije n’abaturage ndetse n’izindi nzego dukorana. Tuributsa abakora ubu bucuruzi butemewe ko baba banyereza imisoro bakadindiza iterambere ry’Igihugu, ariko utarafatwa  nawe ni igihe kitaragera azafatwa.”

Maniriho Eric na Nyangoma Leonard bahise bashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri Sitasiyo ya Polisi ya Bwishyura, Zimurinda na Nsengimana bajyanwa kuri Sitasiyo ya Gisenyi. Mu gihe iyi myenda ya caguwa yahise ishyikirizwa ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro(RPU) ishami rya Karongi n’irya Rubavu

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara. Iyo hari imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).


<-Back To RNP News