Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

HUYE: Yafatanywe amabaro 9 y?imyenda ya caguwa

Ku wa Gatanu tariki ya 11 Ugushyingo, Polisi y?u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU) mu Karere ka Huye, yafatanye umugore witwa Niyotwagira Annonciata w?imyaka 56, ibicuruzwa bigizwe n?imyenda ya caguwa amabaro 9 yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu ivanywe mu gihugu cy?abaturanyi cy?u Burundi.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Huye (DPC), Senior Superintendent of Police (SSP), Boniface Kagenza, yavuze ko ibi bicuruzwa byafatiwe iwe mu rugo mu mudugudu wa Murambi, akagari ka Nyumba, mu Murenge wa Gishamvu biturutse ku makuru yatanzwe n?abaturage.

Yagize ati: ?Twahawe amakuru n?abaturage bo mu mudugudu wa Murambi ko hari magendu y?imyenda yinjijwe mu gihugu ikabikwa mu rugo rwa Niyotwagira biteguraga kujyana mu isoko rya Busoro kuri uwo munsi. Hahise hategurwa igikorwa cyo kuyifata, abapolisi bageze iwe mu rugo bahasanga amabaro 9 y?imyenda ahita afatwa n?imyenda ya caguwa nayo irafatwa ishyikirizwa ikigo cy?igihugu gishinzwe imisoro n?amahoro (RRA), Ishami rya Huye.?


SSP Kagenza yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye iyi magendu ifatwa, aburira abinjiza ibicuruzwa mu gihugu rwihishwa bagamije kunyereza imisoro ko ibikorwa byo kurwanya ubu bucuruzi bunyuranyije n'amategeko bizakomeza.

Itegeko ry?umuryango w?ibihugu byo mu Karere k?Afurika y?Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 ivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n?ibihumbi bitanu by?amadorali y?Amerika (US$5000).

Ingingo ya 87 y?Itegeko N? 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw?isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n?ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

Iyo abihamijwe n?urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y?imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).