Gisagara: Abantu 8 barafunzwe bacyekwaho ubujura bw’inka zimaze iminsi zibwa

Izi nka uko ari 4 zafatiwe mu rugo kwa Bahati Jean Paul harimo iyo abapolisi basanze mu cyumba cyo mu nzu Bahati abamo

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gisigara imaze gufata abantu 8 bakurikiranyweho kwiba inka mu baturage bo mu mirenge ya Ndora na Kibirizi. Tariki ya 22 Gashyantare Polisi y’u Rwanda yafashe uwitwa Mbagire Emmanuel agaragaza aho yari amaze kugurisha inka 4 yibye mu baturage  izi nka nazo zahise zifatwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superitendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko  hari hashize iminsi abaturage bo mu mirenge ya Ndora na Kibirizi bataka ko bibwa inka n’abantu batazwi. Polisi nibwo yatangiye gufata abakekwaho ubwo bujura  kuri ubu  hamaze gufatwa abantu 8.

Yagize ati “ Ejo ubwo hafatwaga uwitwa  Mbagire Emmanuel  yavuze ko we na bagenzi  be atashatse kuvuga amazina bari bamaze iminsi biba inka mu baturage bakajya kuzigurisha uwitwa Bahati Jean Bosco uyu nawe akajya kuzibaga. Mbagire amaze kuduha amakuru twagiye kwa Bahati dusangayo inka 4 harimo n’iyo yari yarahishe mu cyumba  mu nzu abamo.”

SP Kanamugire akomeza avuga ko   mu nka 4 zafashwe,  2 muri zo (inka n’iyayo)  zahise zibona nyirazo. Mu kwezi kwa Mutarama na Gashyantare 2021 mu Murenge wa Ndora hari hamaze kwibwa inka 9 naho mu Murenge wa Kibirizi hari hamaze kwibwa inka 5. Muri izo nka zose hakaba hari hamaze kuboneka  inka 7 izindi ntiziraboneka kuko hari izabazwe .

SP Kanamugire yagize ati” Abaturage  bo muri iriya mirenge bakundaga  gutaka ko bibwa inka,  Polisi ku bufatanye n’izindi nzego twashoboye gufata inka 7 muri 14. Mu makuru yatanzwe na Mbagire  Emmanuel  yavuze ko iyo bamaraga kwiba inka bajyaga kuzigurisha Bahati Jean Bosco wo mu Murenge wa Kibirizi nawe akajya kuzibagira ahantu bafite ibagiro muri Kibirizi.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yakomeje avuga ko inzego zirimo gukorana kugira ngo  Bahati waguraga ziriya nka  akazibaga afatwe ndetse hanashakishwe n’abandi bari inyuma y’ubu bujura bw’amatungo y’abaturage.

Yashimiye abaturage bagiye batanga amakuru yafashije Polisi gufatwa abacyekwa  ndetse na zimwe mu nka zibwe zigafatwa zigasubizwa ba nyirazo. Yabasabye gukomeza ubwo bufatanye batangira amakuru ku gihe. Yaburiye abafite ingeso yo kwiba no gukora ibindi byaha ko nta mahirwe bazagira kuko amaherezo bazagenda bafatwa  abo bihamye  babihanirwe hakurikijwe amategeko.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  Ingingo ya 166 ivuga ko  Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira; Iyo  kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije;  Iyo kwiba byakozwe n’umukozi wa Leta yishingikirije imirimo ye cyangwa umuntu ushinzwe imirimo iyo ari yo yose ifitiye abaturage akamaro; Iyo  uwakoze icyaha yiyitiriye izina cyangwa yitwaje ibimenyetso biranga umukozi wa Leta cyangwa by’umuntu ushinzwe umurimo rusange ufitiye abaturage akamaro abeshya ko yabitumwe n’urwego rwa Leta;  Iyo  kwiba byakozwe nijoro; Iyo  kwiba  byakozwe n’abantu barenze umwe.


<-Back To RNP News