Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Mutarama, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Kiziguro yafatiye mu iduka rya Musabyimana Francoise w’imyaka 29 amapaki 6 y’amasashe. Ni amasashe 1,200 aturuka mu Gihugu cya Uganda muburyo bwa magendu akaba atemerewe gukoreshwa mu Rwanda kubera ingaruka agira cyane cyane k’ubuzima n’ibidukikije nk’uko ikigo cy’igihugu gishinzwe ibidukikije (REMA) ndetse n’ikigo k’igihugu gitsura ubuziranenge (RBS) byabitangaje.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko gufatwa kwa Musabyimana kwaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bari bazi ko apfunyikira abakiriya be mu masashe.
Yagize ati “Abaturage babonaga umuntu wese winjiye mu iduka rya Musabyimana yasohokaga bamupfunyikiye mu isashe. Bakomeje kubona ibyo kandi bazi ingaruka zabyo bahise baduha amakuru tujyayo mu masaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba koko dusanga ayo masashe arahari turamufata.”
CIP Twizeyimana avuga ko Musabyimana akimara gufatwa yabwiye abapolisi ko ayo masashe ayazanirwa n’abantu bagenda bayaranguza bari ku magare baturuka mu Murenge wa Ngarama mu Karere ka Gatsibo ngo ariko ntazi amazina yabo, nabo ngo bayakura mu Gihugu cya Uganda.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yibukije abacuruzi n’abaturage muri rusange ko amasashe ya pulasitike atemerewe gukoreshwa mu Rwanda kuko agira ingaruka ku bidukikije.
Ati “Buri gihe Leta ikangurira abaturage kudakoresha amasashe kuko agira ingaruka zitandukanye ku binyabuzima n’ibindi bidukikije. Aya masashe ntabora,iyo ajugunywe mu mirima ntiyongera kwera, amatungo ayariye biyagiraho ingaruka ndetse niyo ajugunywe mu migezi n’ibiyaga bigira ingaruka ku binyabuzima bibamo, niyo mpamvu atemerewe gukoreshwa mu Rwanda.”
Yaboneyeho gushimira abaturage batanze amakuru akangurira abacuruzi kureka kuyakoresha anibutsa abaturage ko uzajya abona umucuruzi ayapfunyikamo ibicuruzwa cyangwa ayakoresha ibindi bintu bitandukanye ko yajya atanga amakuru hakarwanya ikwirakwizwa ryayo. Musabyimana yahise ajyanwa ku biro by’Umurenge acibwa amande nk’uko amategeko abiteganya.
Itegeko n° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ingingo ya 11 Umuntu uranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana arindwi (700.000 FRW) kandi ayo masashe n’ ibyo bikoresho akabyamburwa.
Ingingo ya 12 ivuga ko Umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) kandi ayo masashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.