Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

GASABO: Yafashwe agerageza kuvunjisha amadorali y?amiganano

Polisi y?u Rwanda mu Karere ka Gasabo, kuri uyu wa Kane tariki 10 Ugushyingo, yafashe uwitwa Mukanziga Epiphanie w?imyaka 55, wari ufite amadolari y?Amerika ibihumbi 3 y?amiganano (hafi 3,135,000 Frw) ubwo yageragezaga kuyavunjisha mu mafaranga y?u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y?u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP), Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko Mukanziga yafashwe agerageza kuvunjisha amwe muri yo ku biro by?ivunjisha, biturutse ku makuru yatanzwe n?umukozi waho.

Yagize ati:? Ahagana saa yine n?igice z?amanywa, twahawe amakuru ko hari umuntu ushaka kuvunjisha amadorali y?Amerika y?amiganano 2,000 ngo bayamuvunjire mu mafaranga y?u Rwanda. Hahise hatangira ibikorwa byo kumufata, bamusatse bamusangana andi madorali 1,000 nayo y?amiganano yari asigaranye ahita atabwa muri yombi.?

Akimara gufatwa, yatangaje ko yayahawe n?abandi bantu ngo azabafashe kuyavunjisha bayagabane avuga ko atabashije kumenya imyirondoro yabo n?aho batuye.

CIP Twajamahoro yashimiye uwatanze amakuru yatumye ucyekwa afatwa aburira abishora mu bikorwa byo gukora no gukwirakwiza amafaranga y?amiganano ko bazafatwa bakabihanirwa.

Yakanguriye buri wese wakira amafaranga menshi cyane cyane abakora ubucuruzi kujya buri gihe basuzuma amafaranga bishyurwa kugira ngo barebe niba atari amiganano, bakihutira kumenyesha Polisi igihe cyose babonye uyafite cyangwa uyabahaye.

Mukanziga n?amadorali y?amiganano yafatanywe yashyikirijwe urwego rw?igihugu rw?Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Jabana kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha akurikiranyweho.

Ingingo ya 269 y?itegeko n?68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese, ku bw?uburiganya wigana, uhindura amafaranga y?ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k?amafaranga y?igihugu zashyizweho umukono n?inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n?izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha gihanishwa igifungo kitari munsi y?imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).