Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyagatare: Polisi yafashe umuturage afite amasashe ibihumbi 20

Polisi ikorera mu Karere ka Nyagatare,  Umurenge wa Rwempasha tariki ya 21 Mutarama 2021 yafashe Niyibizi Damascene afite amasashe ibihumbi 20, yafatiwe mu Kagari ka Mishenyi, Umudugudu wa Bweya.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko gufatwa kwa Niyibizi byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bavuga ko ajya akura amasashe mu Gihugu cya Uganda akayazana mu Rwanda anyuze mu nzira zitazwi.

CIP Twizeyimana  yagize ati  “Abaturage baduhaye amakuru duhita dutegura igikorwa cyo kujya gufata Niyibizi, Abapolisi bagiye  aho atuye mu Mudugudu wa  Bweya basatse mu nzu basangamo ariya masashe ibihumbi 20. Niyibizi yavuze ko ayahabwa n’abaturage ba Uganda bahuriye mu nzira zitazwi aho u Rwanda rugabanira n’Igihugu cya Uganda.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yongeye kwibutsa abaturage ko abahanga mu bijyanye n’ibidukikije ndetse n’ibinyabuzima  bavuga ko amasashe atari meza bityo  mu Rwanda akaba atemewe bitewe n’ingaruka agira ku bidukikije n’ibinyabuzima. 

Ati  “Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibidukikije (REMA) ndetse  n’Ikigo cy’Igihugu gitsura ubuziranenge (RSB) byagaragaje ko  amasashe yica ubutaka ntibwongere kwera kuko aho yageze atabora, iyo uyatwitse  umwotsi wayo uhumanya ikirere.”

Yashimiye  abaturage bakomeje gutanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe mu rwego rwo  kwicungira umutekano no kubungabunga ibidukikije.

Ati  “Niyibizi si uwa mbere ufatanwe amasashe muri aka gace kuko tujya tubafata kenshi, kwigisha ni uguhozaho tuzakomeza kwigisha abaturage ingaruka z’amasashe ariko turanashimira abaturage bamaze kubyumva bakaba bagira uruhare mu gutuma dufata abayinjiza mu Gihugu.”

Itegeko n° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ingingo ya 11 Umuntu uranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana arindwi (700.000 FRW) kandi ayo masashe n’ ibyo bikoresho akabyamburwa.

Ingingo ya 12 ivuga ko Umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) kandi ayo masashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.