DCG Namuhoranye yatangiye imirimo nk’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Gashyantare, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, habereye umuhango w'ihererekanyabubasha hagati y'Umuyobozi Mukuru wa Polisi ucyuye igihe, CG Dan Munyuza n' Umuyobozi Mukuru wa Polisi mushya, DCG Felix Namuhoranye.

Uyu umuhango wayobowe na Minisitiri w’Umutekano, Alfred Gasana wari witabiriwe n’abandi bayobozi barimo Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe imiyoborere n’abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi ushinzwe ibikorwa, CP Vincent Sano, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Umutekano, Benjamin Sesonga, ba Komiseri na ba ofisiye bakuru muri Polisi y’u Rwanda.

Minisitiri Gasana yashimiye Perezida wa Repubulika uburyo akomeje gushyigikira Polisi y’u Rwanda mu kwiyubaka no gukora kinyamwuga hashyirwa imbere umutekano w’abaturage.

Yagize ati: "Hari byinshi byagezweho mu rwego rwo kubungabunga ituze n'umutekano w'abaturage bishingiye ku buyobozi bwiza; tudashobora kwemera ko bisubira inyuma."

Yashimiye uwari Umuyobozi Mukuru wa Polisi ku bwitange, umurava n’uruhare runini yagize mu guteza imbere Polisi y’u Rwanda.

IGP Namuhoranye yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku cyizere yamugiriye akamuha inshingano zo kuyobora Polisi y’u Rwanda kugira ngo akomeze gutanga umusanzu we mu mutekano w’igihugu.

Ati: “Ndashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku nama atugira n’imirongo migari yaduhaye mu rwego rwo kuzuza inshingano zacu.

Tuzakomeza ubufatanye hagati yacu muri Polisi nk’uko byari bisanzwe ndetse n’izindi nzego z’igihugu cyacu n’izo hanze y’u Rwanda kugira ngo turusheho gutanga umutekano nk’inshingano yacu y’ibanze.”

Yashimiye kandi uwo asimbuye kuri uwo mwanya ku ruhare rukomeye yagize mu kubaka Polisi ikora kinyamwuga.

“Umusanzu wawe mu mutekano w’igihugu uzahora wibukwa. Tuzakomereza aho wari ugejeje mu gukomeza gukora kinyamwuga harimo kongerera abapolisi ubushobozi n’ubumenyi bikenewe.

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda buzakora ibishoboka byose mu kubungabunga umutekano w’abanyarwanda. Tuzakomeza gufatanya n’izindi nzego ndetse n’abaturarwanda muri rusange kugira ngo izi ntego tuzigereho.”

Umuyobozi Mukuru wa Polisi ucyuye igihe, mu ijambo rye yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wamugiriye icyizere ubwo yamuhaga inshingano zo kuyobora Polisi y’u Rwanda kuva muri 2018, ashimira na Minisitiri w’Umutekano ku bufatanye yamugaragarije mu gihe bamaze bakorana.

Yifurije ishya n’ihirwe Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda n’abandi bayobozi ba Polisi mu nshingano zabo.

Yongeyeho ko mu myaka ishize, hakozwe byinshi kugira ngo Polisi y’u Rwanda irusheho gukora kinyamwuga kandi itange serivisi zinoze zirimo kongera umubare w’abapolisi, gutanga amahugurwa ku bapolisi mu nzego zose, kubaka ibikorwaremezo no gushaka ibikoresho bigezweho byifashishwa mu kazi ka Polisi.

CG Munyuza yashimiye abapolisi bose ku bw’ubufatanye, ubwitange no kudacika intege byabaranze mu kazi ka buri munsi, abasaba gukomeza gufatanya n’abayobozi bashya kandi yizeza gukomeza gutanga umusanzu we aho uzaba ukenewe hose.





<-Back To RNP News