Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

COVID19: Mu Ntara y’Iburasirazuba abantu barenga 90 bafatiwe mu tubari banywa inzoga umunsi umwe

Polisi y’u Rwanda ifatanije n’abayobozi mu nzego z’ibanze mu Ntara y’Iburasirazuba bafatiye abantu 91 mu tubari dutandukanye barimo kunywa inzoga. Bafatiwe mu bikorwa bya Polisi byabereye mu bice bitandukanye by’iyi Ntara, byabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Mutara 2021. Uturere bafatiwemo ni Ngoma, Akarere ka Kirehe, Akarere ka Rwamagana, Akarere ka Nyagatare n’Akarere ka Bugesera.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba,  Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko muri bariya bantu 91 bafashwe harimo 11 bari ba nyiri utubari bakoraga ibinyuranyijwe n’amabwiriza yo kurwanya COVID-19, abandi bari abakiriya babo.

CIP Twizeyimana yongeye kwibutsa abantu ko utubari  ari tumwe mu bikorwa by’ubucuruzi bifunze bitemerewe gukora muri ibi bihe Leta y’u Rwanda irimo gushyira imbaraga mu kurwanya icyorezo cya COVID-19. 

Yagize ati “Gufata bariya bantu bose byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage  aho babonye turiya tubari turimo gukora ndetse harimo n’abantu banywa inzoga.  Bariya bantu  bari bafite ibyago byinshi byo kuba umwe muri bo yakwanduza abandi igihe afite ubwandu bwa COVID-19, ahantu bari bari twasanze nta  bwiriza na rimwe bari bubahirije kuko nta bukarabiro bwari buhari, nta wari wambaye agapfukamunwa, bari banicaye begeranye ndetse bamwe muri bo basangiriraga ku icupa rimwe.”

Yakomeje avuga ko bibabaje kuba tubona imibare y’abantu bandura COVID-19 abandi ikabahita ari benshi ariko hakaba hakigaragara abarenga ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’iki cyorezo. Yabibukije ko umuntu umwe wenyine ashobora kwanduza abantu benshi  bikaba byabaviramo no kwitaba Imana.

Yagize ati  “Abarenga ku mabwiriza bazajya bahabwa ibihano bitandukanye ariko nta muntu wari ukwiye guhanirwa gushyira ubuzima bwe n’ubw’abandi mu kaga. Umutekano n’ubuzima bwiza  bigomba kuba ingenzi ndetse n’inshingano za buri muntu.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yavuze ko kuri uwo munsi  tariki ya 21 Mutarama 2021 hafashwe imodoka 2, moto 41, amagare 84 abari babitwaye bari barimo gukora ingendo mu masaha atemewe. 

Usibye Umujyi wa Kigali uri muri gahunda  ya Guma mu rugo, ahandi mu Gihugu  nta muntu wemerewe kurenza isaha ya saa kumi n’ebyiri akirimo gukora ingendo. Nta n’umuntu wemerewe gukorera ingendo mu Karere katari ako atuyemo. 

CIP Twizeyimana yavuze ko Polisi y’u Rwanda ifatanije n’abayobozi mu nzego z’ibanze, Urubyiruko rw’abakorerabushake n’inzindi nzego z’umutekano  mu nzego z’ibanze barimo gufatanya mu kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza ndetse banakangurira abaturage kubahiriza amabwiriza yose uko yakabaye nko kwambara neza agapfukamunwa, gukaraba intoki, guhana intera aho bari hose, kwirinda ibirori n’andi mahuriro no kwinda ingendo hagati ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa kumi za mugitondo.

Mu bantu 310 batangajwe muri raporo ya Minisiteri y’Ubuzima ko banduye COVID-19 tariki ya 21 Mutarama2021, 57 ni abo mu Karere ka Gatsibo, 41 bari abo mu Karere ka Ngoma, 9 bari abo mu Karere ka Nyagatare,  6 bari abo mu Karere ka Kirehe. Ni mu gihe tariki ya 20 Mutarama mu Karere ka Ngoma hari hagaragaye abantu 11  banduye COVID-19 , 9 bari abo mu Karere ka Gatsibo,  4 bari abo mu Karere ka Nyagatare. Tariki ya 19 Mutarama mu Karere ka Ngoma hari hagaragaye abanduye 79 , 11 bari abo mu Karere ka Nyagatare, 3 bari abo mu Karere ka Kirehe, 2 ari abo mu Karere ka Rwamagana.

Tariki ya 21 Mutarama 2021 mu Rwanda habarirwaga abantu ibihumbi 12,170 bamaze kwandura COVID-19 kuva muri Werurwe 2020, abagera ku bihumbi 7, 973 bakize iki cyorezo naho 162 bamaze guhitanwa nacyo.