Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

COVID-19: Abaturarwanda barakangurirwa kubahiriza amabwiriza mashya bakirinda guhimba impamvu zo kuva mu rugo

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Mutarama 2021 inama y’Abaminisitiri iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yateranye ifata imyanzuro ijyanye no gukomeza guhangana n’icyorezo cya COVID-19. Muri iyo myanzuro harimo  ingamba zigomba kubahirizwa by’umwihariko mu mujyi wa Kigali. Zimwe muri izo ngamba ni uko:  mu  Mujyi wa Kigali ingendo zibujijwe, kuva mu ngo no gusurana birabujijwe, ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’izindi Ntara no hagati y’Umujyi wa Kigali n’Uturere dutandukanye tw’Igihugu zirabujijwe. Ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zirabujijwe; keretse imodoka zitwara ibiribwa n’ibicuruzwa by’ingenzi. Amagare na za moto na zo zishobora kwifashishwa mu gutwara imizigo ariko ntabwo byemewe ko zitwara abagenzi.

Iyi myanzuro ikimara gutangazwa abayobozi  barimo Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Anastase Shyaka n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera bagiye kuri Radiyo na Televisiyo by’u Rwanda basobanurira abaturarwanda impamvu z’ibi byemezo n’uko bagomba kubyitwaramo.

Minisitiri Dr Ngamije yatangiye agaragaza ishusho rusange y’imiterere y’icyorezo cya COVID-19 muri iyi minsi aho yagaragaje ko mu minsi 50 ishize icyorezo gikomeje kurushaho kwiyongera ari nako gihitana abantu benshi ugereranije no mu mezi yatambutse kikigera mu Rwanda. Yagaragaje ko kugeza mu gitondo cya  tariki ya 18 Mutarama 2021 mu Rwanda hari hamaze kwandura abantu barenga ibihumbi cumi na kimwe (11,000), 46% by’abo barwayi bagaragaye mu minsi 50 ishize gusa.

Yagize ati  “ Kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Mutarama 2021 twari dufite abarwayi barenga ibihumbi cumi na kimwe uhereye ku munsi tubona umurwayi wa mbere wa COVID-19 hano mu Rwanda tariki ya 14  Werurwe 2020; 46 % by’abo barwayi tubabonye mu minsi 50 gusa ishize.  Abantu tumaze gupfusha basaga 142 nabo twari dufite mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Mutarama 2021 nabo 65%  bapfuye muri iyi minsi 50 ishize.”

Minisitiri Dr Daniel Ngamije yakomeje avuga ko muri iyi minsi 50 ishize ibintu byabaye bibi cyane ari nayo mpamvu kugira ngo ubukana iki cyorezo gifite bugabanuke  ari uko hagomba gufatwa ibyemezo bikaze nk’ibi inama ya Guverinoma yafashe.

Yakomeje avuga ko hari bamwe mu bantu banduye bavurirwa mu ngo ariko ntibubahurize amabwiriza bityo bakanduza abandi. Imwe mu mpamvu rero yo gufata ibibyemezo ni ukugira ngo uwanduye agume mu rugo ntiyanduze abandi, nutarandura nawe agume mu rugo kugirango adahura n'abamwanduza.

Minisitiri w'ubuzima yakomeje agira ati “Mu isuzuma twakoze mu Mujyi wa Kigali twasanze hari abantu basaga 20% mu bantu 1,500 twasuzumye bari bafite ibimenyetso mu maraso yabo ko banduye covid-19 bagira ibimenyetso byoroshye barakira bamwe ntibanamenya ko banduye ariko birumvikana ko hari abandi benshi banduje. Kugira ngo rero ibi bihagarare ni uko twubahiriza iyi gahunda ya guma mu rugo tukirinda kwanduzanya.

Minisitiri w’Ubuzima yakomeje avuga ko mu bufatanye n’abajyanama b’ubuzima hazabaho gukurikirana abantu bose barwaye kugira ngo ufite ibimenyetso avanwe mu bandi ajye kwitabwaho.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Anastase Shyaka yavuze ko gahunda ya guma mu rugo ibangamiye abantu ariko ko ikiremereye cyane ari ubuzima bw’abantu.

Yagize ati  “Kuguma mu rugo ntabwo ari ikintu twakomera amashyi ariko ni ingamba mu kwirinda iki cyorezo. Ntabwo ari igihano kindi, ahubwo ni ukugira ngo twirinde, ni ukurinda abanyarwanda. Abantu birinde gushaka impamvu zo kunyura iruhande iyi gahunda ya guma mu rugo.”

Yasobanuye ko hari impamvu za ngombwa zishobora gutuma umuntu ava aho ibyemezo byafashwe ari. Yatanze urugero rw’umuntu ushobora kuba yari  yagiye nko mu Karere ka Bugesera ku mpamvu zitandukanye ariko yari asanzwe aba mu Mujyi wa Kigali cyangwa umubyeyi wasize umwana muto agomba kujya kumurera.

Ati  “Muri gahunda z’imiyoborere myiza inzego zose ziteguye gufasha abanyarwanda tariki ya 19 Mutarama aho biza kuba ari ngombwa. Ariko ni ukubafasha kugira ngo babone uko bajya kubahiriza amabwiriza bya nyabyo.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda,Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera  yasabye abaturarwanda gushaka amabwiriza mashya y’imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri ya tariki ya 18 Mutarama 2021 bakayasoma neza bakabasha gufata ibyemezo by’uko bagomba kwitwara muri iyi minsi 15. Yavuze ko abatunguwe n’ibyemezo bazafashwa ariko abibutsa ko uko byagenda kose bagomba kubahiriza aya mabwiriza 100%.

Yagize ati  “Turasaba abantu gusoma neza amabwiriza kugira ngo tubashe gufasha abatunguwe. Hari abo yatunguye bari ahantu batahamara iyi minsi 15, nka Polisi y’u Rwanda dufatanije n’izindi nzego turabafasha ariko ni kubafite impamvu za ngombwa.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yasabye abantu kwirinda kwishingikiriza ibikorwa byemewe ngo batangire bahimbe imishinga batari basanzwe bakora.

Ati “Turasaba abaturarwanda kuba hari ibikorwa byemewe badatangira gutekereza imishinga bazajya gukora hanze muri iki gihe cya guma mu rugo kandi badasanzwe bakora ako kazi.Usange muri iki gihe cya guma mu rugo wabaye umuhinzi cyangwa umworozi, uhimbe resitora utari uyisanganwe. Ibyo bintu tuzabigenzura kandi kenshi tujya tubafata, guma mu rugo ibe guma mu rugo.”

CP Kabera yavuze ko Polisi y’u Rwanda ikomeza gufasha abaturage nk’uko byari bisanzwe aho bashobora kujya begera umupolisi uri mu kazi bakamusobanurira aho bagiye bakamwumva bakaba bamufasha. Hari n’uburyo Polisi y’u Rwanda yatanze abantu bashobora kwakiraho uruhushya rwo gukora ingendo aribwo www.mc.gov.rw cyangwa bagakoresha telefoni bandika *127# bagakurikiza amabwiriza. Bashobora no guhamagara telefoni 0788311606 na 0788311107 bagahamagara igihe bagize ikibazo mu buryo bwo kwaka uruhushya hifashijwe ikoranabuhanga.