Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

CHOGM: Uko imihanda izakoreshwa ku wa 25 Kamena 2022

Ku wa Gatandatu tariki ya 25 Kamena, imihanda ikurikira izakoreshwa n?abitabiriye inama y?Umuryango w?ibihugu bikoresha ururimi rw?Icyongereza (CHOGM). Abakoresha umuhanda barasabwa kuzatanga inzira igihe bizaba bibaye ngombwa kugira ngo abitabiriye inama batambuke.

Umuhanda uva kuri Serena Hotel - Payage - Sopetrade - Kimihurura - Gishushu - Kisimenti - Giporoso ? Ku Cya Mitsingi - Nyandungu ? Uruganda ?Inyange? - Intare Arena.

Umuhanda uva ku Kibuga cy?Indege - Giporoso - Kisimenti - KCC - Kimihurura ? Sopetrade - Payage - Serena Hotel.

Umuhanda uva ku Kibuga cy?Indege - Kabeza - Giporoso - Kisementi - KCC - Kimihurura - Sopetrade - Payage - Serena Hotel.

Amahuriro y?imihanda ashobora gukoreshwa mu kwambukiranya imihanda yavuzwe haruguru yerekanwa n?inyuguti ya ?C? iri mu ibara ry?ubururu ku ikarita ari yo; Payage, Gishushu, Kisimenti, kuri Prince House, Nyandungu, Kuri 15 no ku Mulindi.

Indi mihanda mushobora gukoresha ni iyi ikurikira:

Abava i Kabuga bashobora gukoresha umuhanda Musambi ? Inyuma ya Parking ya Intare Arena - Mulindi - Gasogi - Musave - Special Economic Zone - Nayinzira - Kimironko - Controle technique - Nyabisindu - Gishushu - Kabuga ka Nyarutarama - Utexrwa - Kinamba.

Mulindi - Kanombe ? Ikigo Nderabuzima cya Nyarugunga -Busanza - Itunda/Rubirizi - Kabeza - Niboye - Kicukiro centre - Gitwaza - Rwandex - Kanogo - Rugunga - Kuri 40 cyangwa ku Kinamba.

Kinamba - Yamaha - Gereza - Onatracom.

Turasaba abakoresha umuhanda kwihanganira izi mpinduka no kwirinda amakosa yateza umuvundo w?ibinyabiziga n?impanuka. Abapolisi bazaba bari ku mihanda kugira ngo babayobore. 

Ugize ikibazo waduhamagara kuri 9003 na 0788311155.