Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

CHOGM: Uko imihanda izakoreshwa ku wa 21 Kamena 2022

Polisi y?u Rwanda (RNP) iributsa abaturarwanda ko kuri uyu wa kabiri tariki 21 Kamena, Imihanda imwe n?imwe yo mu mujyi wa Kigali izaba igenewe gukoreshwa n?abitabiriye inama ihuza abakuru b?ibihugu na za Guverinoma zo mu bihugu bikoresha ururimi rw?Icyongereza (CHOGM) mu rwego rwo kubafasha kugera ahazaba habera inama n?ibindi bikorwa bijyanye nayo.

Imihanda izakoreshwa n?abitabiriye CHOGM ni: Serena Hotel - Payage - Sopetrad - Kimicanga - Kimihurura - Gishushu - Gisimenti - Giporoso - Nyandungu - Kuri 15 - Mulindi ? Ku ruganda ?Inyange? - Intare Arena.

Ikibuga cy?indege - Giporoso - Gisementi ? Kigali Convention Centre - Serena Hotel.

Ikibuga cy?indege - Kabeza - Giporoso - Gisementi ? KCC - Serena Hotel.

Abazaba bakoresha umuhanda baragirwa inama yo gukoresha ibindi byerecyezo:

1.Abaturuka i Kabuga no mu ntara y?Iburasirazuba berekeza mu mujyi wa Kigali bazanyura ku Musambi - inyuma ya parking ya Intare Arena - Mulindi - Gasogi - Musave - Special Economic Zone - Kwa Nayinzira - Kimironko - Controle technique - Nyabisindu - Gishushu - Mu Kabuga ka Nyarutarama - Utexrwa ? Kinamba.

2.Mulindi - Kanombe ukomeza mu Kajagali ? Ikigo Nderabuzima cya Nyarugunga -Busanza - Itunda/Rubirizi - Kabeza - Niboye - Kicukiro centre ? Kwa Gitwaza -Rwandex - Kanogo ? Kinamba.

3. Kinamba - Yamaha - Gereza ? Onatracom.

Imihanda wakoresha wambukiranya mu gihe uhawe uburenganzira n?abapolisi ni: Payage-Gishushu - Gisimenti - Prince house -Kuri 12 -  Kuri 15 - Mulindi.

Iyi mihanda ntabwo ifunze burundu ku rujya n?uruza rw?ibinyabiziga.  Hazabaho igihe gito itazaba ikoreshwa mu buryo bwa rusange mu gihe izaba irimo gukoreshwa n?abitabiriye CHOGM ariko mu gihe bamaze gutambuka izajye yongera ikoreshwe uko bisanzwe.

Abakoresha umuhanda barasabwa kwihanganira impinduka no kwirinda amakosa yateza umuvundo w?ibinyabiziga n?impanuka kandi bagakurikiza amabwiriza bazahabwa n?abapolisi bazaba bari ku mihanda kugira ngo babayobore.

Ugize ikibazo wahamagara Polisi kuri 9003 (ku buntu) cyangwa kuri 0788311155 ugahabwa ubufasha.