Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

CHOGM: Uko imihanda izakoreshwa ku wa 20 Kamena 2022

Mu gihe imirimo y'inama ihuza abakuru b'ibihugu na za Guverinoma zo mu bihugu bikoresha ururimi rw'Icyongereza (CHOGM) izaba ikomeje, imwe mu mihanda yo mu mujyi wa Kigali izaharirwa abitabiriye iyo nama nk'uko bisanzwe kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Kamena.

Imihanda izakoreshwa n?abitabiriye inama ya CHOGM ni:  Serena Hotel - Payage - Sopetrad - Kimicanga - Kimihurura -Gishushu - Gisimenti - Giporoso - Nyandungu - Kuri 15 - Mulindi - Ku ruganda rw'Inyange - Intare Arena.

Abakoresha umuhanda baragirwa inama yo gukoresha indi mihanda.

Abava i Kabuga cyangwa mu ntara y'Iburasirazuba bashobora kunyura ku Musambi - inyuma ya parking ya Intare Arena - Mulindi - Gasogi - Musave - Special Economic Zone - Kwa Nayinzira - Kimironko - Controle technique - Nyabisindu - Gishushu - Mu Kabuga ka Nyarutarama - Utexrwa - Kinamba.

Undi muhanda uzaba ufunguye ku rujya n'uruza rw'ibinyabiziga ni uva ku Mulindi - Kanombe ugakomeza mu Kajagali - Nyarugunga Health Center -Busanza - Itunda/Rubirizi - Kabeza - Alpha Palace - Sonatubes - Rwandex - Kanogo - Kinamba.

Umuhanda wa Kinamba - Yamaha ? Gereza - Onatracom nawo uzaba ufunguye.

Abakoresha umuhanda barasabwa kwihanganira izi mpinduka no kwirinda amakosa yateza umuvundo w?ibinyabiziga n?impanuka.

Abapolisi bazaba bari ku mihanda kugira ngo babayobore.

Ugize ikibazo wahamagara Polisi kuri 9003 (ku buntu) cyangwa kuri 0788311155 ugahabwa ubufasha.

Ushobora gukurikira amabwiriza ajyanye n'imikoreshereze y'imihanda muri iki gihe cya CHOGM unyuze ku rubuga rwa Polisi (Website), kuri Twitter (@Rwandapolice) na Facebook.