Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

CHOGM: Uko imihanda izakoreshwa ku wa 19 Kamena 2022

Ku cyumweru, tariki ya 19 Kamena, umuhanda uva kuri Serena Hotel - Payage - Sopetrad - Kimicanga - Kimihurura - Gishushu - Gisimenti - Giporoso - Nyandungu ? Kuri 15- Mulindi ? Ku ruganda rw?Inyange - Intare Arena, uzafungwa mu gihe abazitabira inama y?abakuru b?ibihugu na za Guverinoma zo mu bihugu bikoresha ururimi rw?Icyongereza (CHOGM) bazaba barimo kuwukoresha.

Muri icyo gihe, abakoresha umuhanda barasabwa gutegura ingendo zabo mbere no gukoresha izindi nzira zishoboka.

Ku bakoresha ibinyabiziga bazaba baturuka i Kabuga cyangwa mu Ntara y'Iburasirazuba, barasabwa gukoresha umuhanda Musambi - umuhanda uri inyuma ya parikingi ya Intare Arena - Mulindi - Gasogi - Musave - Agace kahariwe inganda ? Kwa Nayinzira - Kimironko ? Controle Technique - Nyabisindu - Gishushu - Kabuga ka Nyarutarama - Utexrwa - Kinamba.

Indi nzira ishobora gukoreshwa ni Mulindi - Kanombe unyuze mu Kajagali - Ikigo Nderabuzima cya Nyarugunga - Busanza - Itunda cyangwa Rubirizi - Kabeza - Alpha Palace - Sonatubes - Rwandex - Kanogo - Kinamba.

Bashobora kandi no kwifashisha umuhanda Kinamba-Yamaha-Gereza-Onatracom.

Umuvugizi wa Polisi  y'u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera aragira ati:" Abapolisi bazaba bari ku muhanda mu rwego rwo kuyobora abawukoresha kandi turasaba abaturarwanda ko bakurikiza amabwiriza bazahabwa n'abapolisi ndetse bakanubahiriza amategeko n'amabwiriza agenga imikoreshereze y?umuhanda kugira ngo hirindwe umuvundo n? impanuka."

Abakeneye ibindi bisobanuro bashobora guhamagara 9003 (Umurongo utishyuzwa) cyangwa kuri 0788311155.