Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

CHOGM: Ikoreshwa ry?imihanda ku wa 22 Kamena 2022

Ku wa Gatatu, tariki 22 Kamena, hari imihanda yo mu mujyi wa Kigali itazafungwa ku rujya n?uruza rw?ibinyabiziga, ariko abakoresha umuhanda barasabwa gutanga inzira bakabererekera abitabiriye inama ihuza abakuru b?ibihugu na za Guverinoma zo mu bihugu bikoresha ururimi rw?Icyongereza (CHOGM) igihe barimo gutambuka berekeza ahabera inama n?ibindi bikorwa bijyanye nayo.

Iyo mihanda ni uva ku Kibuga cy?indege Mpuzamahanga cya Kigali-Giporoso-Kisimenti-KCC-Kimihurura-Sopetrade-Payage-Serena Hotel.

Umuhanda uva ku kibuga cy?indege Mpuzamahanga cya Kigali-Kabeza-Giporoso-Kisimenti-KCC-Sopetrade-Payage-Serena Hotel.

Sopetrad - Kanogo - Cercle Sportif - Park Inn Hotel - Choose Kigali Hotel.

Mu gihe waba usanze umuhanda urimo gukoreshwa n?abitabiriye inama, ushobora kwitabaza indi mihanda ikurikira.

Abava i Kabuga cyangwa mu ntara y?Iburasirazuba bakwifashisha umuhanda wa Nyandungu unyura Kimironko cyangwa ku Mushumba Mwiza ? Kwa Rwahama - MIC - Gishushu ? Mu Kabuga ka Nyarutarama - Utexrwa - Kinamba - Yamaha - Gereza - Onatracom.

Abaturutse i Kanombe bashobora kunyura; Busanza - Rubirizi - KK 266 st - Kabeza - Niboyi - Sonatubes - Rwandex - Gikondo ? Kuri 40 cyangwa mu Kanogo - Kinamba - Nyabugogo.

Abakoresha umuhanda aho bashobora kwambukiranyiriza hagaragazwa ku ikarita n?inyuguti ya ?C? ari ho kuri Payage, ku Gishushu, Kisimenti no mu mahuriro y?imihanda yo kuri Prince House.

Abapolisi bazaba bari ku muhanda mu rwego rwo kubayobora. Polisi y?u Rwanda irasaba abakoresha umuhanda kwihanganira impinduka no kubahiriza amategeko n?amabwiriza agenga imikoreshereze y?umuhanda kugira ngo hirindwe umuvundo n?impanuka.

Ukeneye ibindi bisobanuro wahamagara kuri 9003 cyangwa 0788311155.