Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abatuye mu Kagari ka Gacuriro bahuguwe ku gukumira inkongi n' impanuka zo mu muhanda

Polisi y?u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda (TRS) n?Ishami rishinzwe kurwanya inkongi n?ubutabazi (FRB) bahuguye abagera ku 126 batuye mu mudugudu wa Vision City mu kagari ka Gacuriro ko mu murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, uko bakwirinda impanuka zo mu muhanda n?izikomoka ku nkongi y?umuriro.

Ni amahugurwa y'umunsi umwe bahawe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Ugushyingo, yari agamije kubakangurira gufata ingamba mu rwego rwo gukumira impanuka zo mu muhanda n'inkongi z'umuriro ndetse n'ingaruka zazo.

Umuyobozi w'Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Gerald Mpayimana, yabasobanuriye amwe mu makosa akorwa mu muhanda agatera impanuka zihitana n?ubuzima bwa bamwe, abandi zikabamugaza ndetse zikangiza n?ibikorwa remezo.

Yagize ati:" Amwe mu makosa akunze gutera impanuka harimo kutubahiriza ibimenyetso n?ibyapa byo mu muhanda, kubisikana batabanje kureba aho bagiye, kutaringaniza umuvuduko, gutwara banyweye ibisindisha n?andi makosa akunze gukorwa n'abatwara ibinyabiziga."



Yasabye abatunze ibinyabiziga  kwirinda kubiha abana batarageza imyaka yo gutwara ndetse batanafite uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga kuko byagaragaye ko biteza impanuka.

Yababwiye ko bagomba kwitwararika bakirinda amakosa yose nk'uko bahora babyibutswa mu  bukangurambaga bugenerwa abakoresha umuhanda.

ACP Paul Gatambira, Umuyobozi w'Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi n'ubutabazi, yasobanuriye abitabiriye amahugurwa, amoko y?inkongi n?ibizitera, uko bakwirinda inkongi ndetse n'uko bakwitwara mu gihe habayeho inkongi y?umuriro kandi bakihutira guhamagara ubutabazi.

ACP Gatambira yavuze ko ari ingenzi kugira ubumenyi bw?uko wakwirinda inkongi y?umuriro kuko kwirinda aribyo bya mbere kuruta guhangana n'ingaruka zazo.



Ati:?Inkongi y?umuriro ntiteguza kandi iyo yabayeho uko utinze kuzimya niko yangiza byinshi ndetse bikaba byanagorana kuyizimya. Ubumenyi bw?uko wakitwara mu gihe cy?inkongi y?umuriro iyo ubufite mu gihe habayeho inkongi y?umuriro bugufasha kubasha kuyizimya cyangwa se ukayigabanya mu gihe ugiteregereje ubufasha bw?ababihuguriwe ariko iyo zikumiriwe biroroha kuruta guhangana n'ingaruka zazo.?

Umuyobozi w?Isibo y' Icyerekezo, imwe mu zigize umudugudu wa Vision City, Yvette Rugasaguhunga, yashimiye Polisi y? u Rwanda ku mahugurwa abatuye muri uyu mudugudu bahawe avuga  ko ubumenyi bahawe buzabafasha kandi bakabugeza no ku bandi.

Yagize ati:?Turashimira Polisi y? u Rwanda kuba yaduhaye amahugurwa. Amasomo twahawe ni ingirakamaro kandi twari tuyakeneye  kuko hari amakosa yo mu muhanda badusonuriye ashobora guteza impanuka n'uko twayirinda batwigisha uko twakumira n'uko twahangana n' inkongi z'umuriro cyane cyane izikomoka kuri gazi twifashisha duteka. Ni ingenzi kuri twe kandi tuzageza ubumenyi twungutse no kuri bagenzi bacu batabashije kuyitabira.

Polisi y? u Rwanda ikomeza gushishikariza abantu kwihutira guhamagara ubutabazi mu gihe habayeho impanuka yaba iyo mu muhanda kuri 113 cyangwa se inkongi y?umuriro kuri 111 na 112 kugira ngo babone ubufasha.