Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abapolisi b’u Rwanda basimburanye mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye muri Central Africa

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Mata nibwo abapolisi b’u Rwanda batangiye igikorwa cyo gusimburana mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye mu gihugu cya Repubulika ya Central Africa. Abagiye uyu munsi bari mwitsinda rigizwe n’abapalisi 160, bamwe bagiye gukorera mu gace ka Kaga-Bandoro abandi 160 bagiye  mu murwa mukuru Bangui.

Mu gitondo ku isaha ya saa moya indege yabanje gutwara itsinda ryari rigiye gusimbura abari  Kaga-Bandoro, bagiye bayobowe na Chief Superintendent of Police (CSP) Jerome Ntageruka. Saa yine hagenda abagiye gusimbura abo mu Mujyi wa Bangui, bari bayobowe na Chief Superintendent of Police Claude Bizimana. Aba bayobozi bombi ubwo bari ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali (KIA) mbere y’uko berekeza muri Central Africa bavuze ko bagize igihe gihagije cyo guhugurirwa ibijyanye n’akazi bagiyemo, bityo abapolisi bose   bameze neza biteguye gusohoza neza ubutumwa bagiyemo. Bakaba baranahawe impanuro n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda.

Igikorwa cyo guherekeza abagiye  no kwakira abagarutse cyayobowe na Commissioner of Police (CP) George Rumanzi ari kumwe n’abandi ba komiseri muri Polisi y’u Rwanda.  Mu izina ry’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda CP Rumanzi yashimiye abapolisi bari bagarutse mu Rwanda avuga ko bitwaye neza bagaragaza indangagaciro nyarwanda bituma basohoza neza inshingano zari zabajyanye.

Yagize ati “Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda burabashimira uko mwitwaye mu kazi mwari mumazemo umwaka urenga. Mwagize  ibihe bigoranye by’icyorezo cya COVID-19 ariko ntibyababujije  gusohoza inshingano zanyu, mwahagarariye neza u Rwanda muruhesha isura nziza.”

CP Rumanzi yakomeje yibutsa abapolisi bagarutse ko akazi bagiye kugakomereza mu Rwanda nk’uko bisanzwe, abasaba gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura no gukora kinyamwuga nk’uko bisanzwe biranga Polisi y’u Rwanda.

Ati” Murabanza gupimwa kugira ngo harebwe ko nta muntu wanduye COVID-19, abo bizagaragaraho ko banduye bazitabwaho nyuma bagaruke mu kazi nk’uko bisanzwe. Turabakangurira gukomeza kubahiriza amabwiriza musanze mu Rwanda ajyanye no kwirinda iki cyorezo cya COVID-19, mwambara neza agapfukamunwa, muhana intera aho muri hose, kugira isuku mukaraba amazi meza n’isabune mwubahiriza n’andi mabwiriza yose kandi munafashe n’abandi baturarwanda kuyubahiriza.”

Abapolisi bagarutse ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Mata bamwe bavuye mu  gace ka Kaga-Bandoro baje bayobowe Senior Superintendent of Police (SSP) Eric Kabera Mwiseneza, umuyobozi wungirije w’itsinda. Irindi tsinda ryaje  riturutse i Bangui riyobowe na Superintendent of Police (SP) Octave Mutembe Butati, akaba yari ashinzwe ibikorwa.

Bavuze ko n’ubwo bari mu bihe bigoye by’icyorezo cya COVID-19 bitwaye neza mu kazi bari bashinzwe. Bakoze imirimo itandukanye nko kurinda abaturage bakuwe mu byabo n’intambara, guhosha imyigaragambyo, kurinda abayobozi bakuru muri iki gihugu cya Central Africa ndetse na bamwe mu bayobozi b’umuryango w’abibumbye, kurinda ibikorwaremezo. Aba bapolisi banakoze ibikorwa bizamura imibereho myiza y’abaturage nko gutanga amazi ku batayafite, gukangurira abaturage kunoza imirire cyane cyane ku bana bato, ibikorwa bijyanye n’isuku nk’umuganda rusange n’ibindi bitandukanye.

Aba bapolisi bagombaga gusimburwa  mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize wa 2020 biba ngombwa ko bongererwa igihe kugira ngo bakurikirane imigendekere y’amatora y’umukuru w’Igihugu yabaye muri uko kwezi.