Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abanyeshuri ba Kigali New Life Christian Academy bagiriye urugendoshuri ku cyicaro cya Polisi y?u Rwanda

Abanyeshuri 108 biga mu mashuri abanza mu kigo cy?amashuri cya Kigali New Life Christian Academy giherereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Niboye, Akagari ka Gatare, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Ugushyingo, bakoreye urugendoshuri ku Cyicaro cya Polisi y?u Rwanda ku Kacyiru, aho baherewe ubumenyi butandukanye burimo ubujyanye no kwirinda inkongi, umutekano wo mu muhanda no kurwanya ibyaha.

Mu biganiro abo banyeshuri bari baherekejwe n?abarezi babo, bahawe n?umuyobozi w?Ishami rya Polisi rishinzwe Kurwanya inkongi n?Ubutabazi (Fire and Rescue Brigade), Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira, yabasobanuriye ibitera inkongi z?umuriro, amoko yazo, uko bazikumira ndetse n?uko bazizimya hifashishijwe ibizimyamuriro (Fire extinguishers) bitandukanye banerekwa n?ibikoresho byifashishwa mu butabazi.

ACP Gatambira yagize ati: ?Inkongi z?imiriro ziterwa akenshi no kwirara, ntihabeho kwita ku bintu bishobora gutuma zibaho. Ni impanuka ariko hari ibizitera birimo, ubumenyi bucye kuri zo, gukoresha ibikoresho by?amashanyarazi bitujuje ubuziranenge, gukoresha insinga zitujuje ubuziranenge cyangwa zishaje mu gushyira amashanyarazi mu nyubako, gucomeka ibikoresho byinshi by?amashanyarazi ahantu hadafite ubushobozi bwo kubyakira bityo ubushobozi bukaba bucye, cyangwa ukarekera ibyo bikoresho ku muriro mu gihe bitagikoreshwa n?ibindi.?

Yasabye ubuyobozi bw?ibigo by?amashuri guteganya no kugira hafi ibikoresho byifashishwa mu kuzimya inkongi z?umuriro abakangurira gushyira imbaraga mu kuzikumira kuko byoroha kuruta kuzirwanya.



ACP Gatambira yabibukije ko mu gihe habaye inkongi y?umuriro bagomba gutabaza abo babana, abaturanyi n?abarimu babo kugira ngo babafashe kuyizimya, kandi bakihutira guhamagara imirongo ya telefoni ya Polisi y?u Rwanda irimo: 111, 112 (imirongo itishyurwa) cyangwa 0788311120 na 0788311224 kugira ngo bahabwe ubutabazi.

Nyuma yo gusobanurirwa ku nkongi, abanyeshuri bigishijwe ibyerekeranye n?umutekano wo mu muhanda n?ibyo basabwa nk?abawukoresha kenshi mu gihe bava cyangwa bajya ku ishuri.

Umuvugizi w?Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda (TRS), Senior Superintendent of Police (SSP) R?ne Irere yabasobanuriye ibyemewe n?ibibujijwe mu gihe ukoresha umuhanda mu rwego rwo kwirinda impanuka.



Yagize ati:? Mukoresha kenshi umuhanda igihe mujya cyangwa muva ku masomo niyo mpamvu hari ibyo mugomba kubahiriza kugira ngo mwirinde impanuka birimo; kubanza kureba iburyo n?ibumoso niba nta modoka iri hafi igihe mwambukiranya umuhanda kandi ukirinda kwambuka wiruka, kugendera mu nzira z?abanyamaguru mu ruhande rw?ibumoso aho mureba imodoka zituruka imbere yanyu, kwambara ingofero yabugenewe (Casque) igihe muteze moto kandi mukirinda gukinira hagati mu muhanda no kugira ibyo muwujugunyamo.?

Superintendent of Police (SP) Claude Kabandana ushinzwe gukurikirana  ibikorwa bigamije iterambere ry?imibereho myiza mu Ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n?abaturage (Community Policing), mu kiganiro yatanze yibukije abanyeshuri n?abarezi babo kugira uruhare mu kurwanya ibyaha birimo gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge batanga amakuru kandi bakazirikana ko kunywa inzoga bibujijwe ku mwana kandi bihanwa n?amategeko bityo bakabikangurira n?abandi.

Umuyobozi w?iri shuri, Kabeza Ingrid, yashimiye Polisi y?u Rwanda yabakiriye avuga ko uru rugendoshuri barwungukiyemo byinshi bizabafasha, ari abanyeshuri ndetse n?abarimu mu buzima bwabo bwa buri munsi mu bijyanye no kwirinda impanuka zaba izo mu muhanda, iziterwa n?inkongi ndetse no kurwanya ibyaha.