Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abakozi basaga 500 bahawe amahugurwa ku kwirinda no kurwanya inkongi

Ishami rya Polisi y?u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi n?ubutabazi (Fire and Rescue Brigade) kuva kuwa Mbere tariki ya 7 kugeza ku wa Gatatu tariki ya 9 Ugushyingo, ryatanze amahugurwa ku bakozi 509 bo mu bigo bitandukanye hirya no hino mu gihugu yari agamije kubigisha uko bakwirinda inkongi n?uko bakwitabara igihe habaye inkongi yoroheje cyangwa mu gihe bataragerwaho n?ubutabazi.

Mu bahuguwe harimo abakozi b?ibitaro n?inganda aho ku wa Mbere amahugurwa y?umunsi umwe yatangiwe mu bitaro by?akarere bya Gitwe biherereye mu murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango yitabirwa n?abakozi 68 bakora imirimo itandukanye kuri ibyo bitaro.

Ku wa Kabiri, amahugurwa yakomereje mu bitaro bya Muhororo biherereye mu murenge wa Gatumba wo mu Karere ka Ngororero naho hahuguwe abakozi 68 mu gihe ku wa Gatatu tariki ya 9 Ugushyingo, Polisi yahuguye abakozi 373 bakora mu ruganda rwenga inzoga rwa CETRAF Ltd. mu  Karere ka Musanze.

Basobanuriwe ibigize inkongi, amoko yazo n?ibizitera, ingamba zo kuzikumira banerekwa uburyo bwo kuzizimya hifashishijwe ibizimyamuriro bitandukanye bitewe n?icyaziteye. 

Umuyobozi w? Ishami rya Polisi y?u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi n?ubutabazi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira, yavuze ko inkongi nyinshi ziba, zituruka ahanini ku kutagira ubumenyi buhagije, ari nayo mpamvu Polisi yatangije iyi gahunda yo kwigisha abakozi bo mu bigo bitandukanye, n?ahahurira abantu benshi hagamijwe gusakaza ubumenyi mu rwego rwo kuzikumira no kuzirwanya.

Yagize ati:? Iyo tubahugura dushingira ahanini ku byo bakora, kandi ntitwibagirwa ko nyuma y?akazi bagira n?aho bataha, ni yo mpamvu tubabwira kwirinda ibintu byose bishobora kuba byateza inkongi, tukabereka n?uburyo bwo guhangana nazo.? 

Yakomeje avuga ko uko inkongi zishobora guterwa n?ibintu bitandukanye ari nako uburyo bwo kuzizimya atari bumwe.

Ati:? inkongi ziba zitandukanye bitewe n?inkomoko yazo bityo n?uburyo bwo kuzizimya buba butandukanye. Hari iziterwa n?ibikoresho by?amashanyarazi kimwe n?izishobora guturuka mu gikoni bitewe no gukoresha nabi gazi yifashishwa mu guteka, iyo utayizimije ishobora gutwika ibintu byinshi, ni ngombwa kugira ibikoresho bibafasha birimo nk?isume cyangwa uburingiti bitose bishobora gupfuka ahari gushya bityo umuriro ukazima.?

Yakanguriye buri wese kwirinda kwirara ndetse no kutita ku bintu bishobora guteza inkongi, asaba abahuguwe kuba maso no kuzirikana ko mu gihe inkongi yabaye kuyizimya bigatinda yangiza byinshi.

Yabibukije kujya bakura ku muriro ibikoresho byose bikoresha amashanyarazi mu gihe bitakiri gukoreshwa, bagatandukanya ibishobora kwaka n?ibishobora gushya, kandi bakagira hafi ibikoresho byo kwitabaza.

Tuyishimire Placide, Umuyobozi w?uruganda rwa CETRAF Ltd. yemeranya  n?abayobozi b?ibitaro bya Gitwe na Muhororo, ko aya amahugurwa ari ingenzi bagasaba ko akwiye guhabwa abantu benshi, baba abikorera ndetse n?ibigo bya Leta cyane ahahurira abantu benshi kugira ngo hakumirwe inkogi z?umuriro n?ingaruka zazo.

Yagize ati: ?Twasabye ko Polisi iza kuduha aya amahugurwa kuko twari dufite abakozi benshi batari bafite ubumenyi bujyanye no guhangana n?inkongi. Twasobanuriwe amako y?inkongi ndetse n?ibikoresho byakwifashishwa mu kuzimya buri bwoko bw?inkongi dushingiye ku cyayiteye. Twishimiye byimazeyo iyi ntambwe duteye izadufasha mu guhangana n?inkongi igihe yaba ibaye.?

 ACP Gatambira yashishikarije abaturarwanda muri rusange kujya bihutira guhamagara Polisi mu gihe bahuye n'inkongi kuri nimero: 111, 112 (imirongo itishyuzwa) cyangwa mu Mujyi wa Kigali kuri 0788311120 na 0788311224.

Mu Ntara y? Amajyaruguru ni 0788311024, lburengerazuba: 0788311023, Iburasirazuba: 0788311025 no mu Ntara y?Amajyepfo kuri 0788311449.