Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abakozi ba Nyagatare Diplomat Hotel bahuguwe ku kurwanya Inkongi

Kuri uyu wa Mbere tariki 26 Nzeri, Polisi y?u Rwanda ishami rishinzwe kuzimya inkongi n'ubutabazi (Fire and Rescue Brigade) ryahuguye abakozi ba Nyagatare Diplomat Hotel iherereye mu murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare.

Muri aya mahugurwa y?umunsi umwe,  abakozi 22 barimo abayobozi b?amashami n?abakozi ba Hotel, abakora amasuku n?abacunga umutekano, bahuguwe ku bigize inkongi, amoko yazo n?ibizitera, uburyo bwo kuzirinda haba ku kazi n?aho batuye, banerekwa uko zirwanywa hifashishijwe ibizimyamuriro bitandukanye.

Inspector of Police (IP) Boniface Runyange, yasobanuye impamvu zikunze guteza Inkongi n?ingamba zikwiye gufatwa mu rwego rwo kuzikumira.

Yagize ati:? Bimwe mu bikunze guteza inkongi harimo kudacomokora ibikoresho by'amashanyarazi mugihe bitakiri gukoreshwa, kutazimya amabuji ducana, abanywa itabi bakajungunya ibisigazwa byaryo batabizimije neza cyangwa gushyira umuriro mu nzu hakoreshejwe insinga zitujuje ubuziranenge. Ibyo byose bikwiye kwitabwaho hakirindwa uburangare mu rwego rwo gukumira inkongi n?ingaruka zazo.?

IP Runyange yongeyeho ko inkongi zitewe na gazi zifashishwa mu guteka zibasiye abantu kubera kutamenya neza imikoreshereze yazo n'ibikoresho by?ingenzi bagomba kuba bafite byo kwifashisha mu gihe bibasiwe n'inkongi, anabibutsa guhora bazirikana ko gutekesha gazi bikorerwa ahantu hagera umwuka uhagije.



Bigishijwe uburyo bashobora kuzimya Inkongi bakoresheje ibizimyamuriro, ikiringiti cyangwa isume bitose, banibutswa kujya bihutira gutabaza Polisi  mu gihe habaye inkongi.

Kankindi Marie Odette, umuyobozi w'abakozi muri  Nyagatare Diplomat Hotel yavuze ko bari bafite icyuho cyo kutagira ubumenyi ku bijyanye no kuzimya inkongi ashimira Polisi ku bw?amahugurwa bahawe.

Yagize ati:" Twari dufite icyuho gikomeye cyo kuba tutari dufite ubumenyi ku mikoreshereze y'ibizimyamuriro yewe nta n?ubundi buryo twari dufite bwadufasha kwitabara mu gihe  twaba twibasiwe n'inkongi y'umuriro. Ubu twamenye ko igihe cyose haba inkongi twabasha kwirwanaho tugatabaza Polisi kugirango nibikomera ibashe kutwongerera imbaraga z'ibikoresho birengeje ubushobozi bwacu.?

Yashishikarije abandi bakozi bo muri Hoteli kwirinda inkongi z'umiriro kuko zangiza byinshi, agira inama abatarabasha guhabwa aya mahugurwa kubisaba nabo kuko aya mahugurwa ari ingenzi kandi atangirwa ubuntu.