Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abagize komite zo kwicungira umutekano barasabwa gutangira amakuru kugihe

Kuri uyu wagatatu tariki ya 18 Gashyantare 2015, kumurenge wa Remera, akagari ka Rukiri ya kabiri, akarere ka Gasabo hatanzwe amahugurwa y’umunsi umwe yari agenewe abagize za komite zo kwicungira umutekano (CPCs) zo mu mirenge ya Remera na Kimironko.

Abahuguwe bose hamwe akaba ari 300 bakaba bahawe amasomo y’ibanze ku kamaro k’urwego rwa Community Policing aho abaturage bafatanya n’inzego z’umutekano mu kurwanya ibyaha.

Bakanguriwe kandi kurwanya ibiyobyabwenge, bigishwa uko bashaka amakuru n’uburyo bayatanga kandi bakayatangira igihe banahugurwa kubigendanye no gukemura amakimbirane.

Chief Superintendent of Police Danny Ndayambaje uyobora Polisi muri ako karere  yasabye abitabitriye amahugurwa kumenya ahantu hose hakorerwa ibyaha, hagamijwe kubikumira no kubirwanya.

Umwe mubitabiriye ayo mahugurwa Calixte Gatera akaba ari no muri komite zo kwicungira umutekano (CPCs) mu murenge wa Remera, akagari ka Rebero, yavuze ko yungukiye byinshi muri aya mahugurwa kuko bizamufasha kunoza akazi ke neza azakora atangira amakuru kugihe kandi yuzuzanya n’izindi nzego.

Ibiganiro nk’ibi kandi bikaba byanabereye mu karere ka Ngoma  aho Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’akarere hamwe n’umushinga wa IRC (International Rescue Committee)  ukorera mukarere ka Ngoma  bateguye amahugurwa y’umunsi umwe agenewe ba DASSO ikorera muri ako karere  kugirango bungurane ibitekerezo n’uko banoza akazi kabo hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha.