Ikipe y’umupira w’amaguru ya Polisi y’u Rwanda mu bagore kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Werurwe yegukanye igikombe cy’Umujyi wa Kigali nyuma yo gutsinda ikipe y’abagore bo mu mujyi wa Kigali.
Iki gikombe cyakiniwe murwego rwo kwizihiza umunsi mukuru mpuzamahanga w’abagore uba buri tariki 08 Werurwe buri mwaka. Police Constable(PC) Joselyne Nyiraneza mu gice cya mbere cy’umukino niwe wafunguye amazamu ku ruhande rw’ikipe ya Polisi.
Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari igitego kimwe k’ubusa bw’ikipe y’abagore bo mu mujyi wa Kigali.
Mu gice cya kabiri cy’umukino ikipe y’umujyi wa Kigali yaje yongereye imbaraga mu busatirizi.Yakomeje gusatira izamu ry’ikipe ya Polisi biza gutuma bakorerwaho ikosa mu rubuga rw’amahina bahabwa Penaliti , yaje kuvamo igitego cyo kwishyura biba igitego kimwe kuri kimwe ku mpande zombi.
Iminota 90 y’umukino yaje kurangira amakipe yombi anganyaje igitego kimwe ku kindi,bituma hitabazwa za penaliti.
Umunyezamu w’ikipe ya Polisi yitwaye neza muri uyu mukino yashoboye gufata imipira myinshi muri penaliti naho umwe mu bakinyi ba Polisi ahusha imwe bituma umukino wose urangira ikipe ya Polisi y’abagore itsinze iy’umujyi wa Kigali penaliti 4 kuri 3.
Assistant Inspector of Police(AIP) Emeline Izabayo,Sgt Sylvencie Uwanyirigira,Sgt. Rachel Byukusenge na Fericura Mukamuligo nibo bashoboye kwinjiza penaliti zahesheje ikipe ya Polisi igikombe ku munsi mukuru mpuzamahanga w’abagore.