Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO]: Police FC itsindiye Kiyovu Sports iwayo ihita ifata umwanya wa gatatu

Umukino w’ishiraniro waberaga kuri Stade de l’amitie ku Mumena urangiye ikipe ya Police FC ibashije kwegukana amanota atatu itsinze Kiyovu Sports ibitego bibiri ku busa bitego byombi byabonetse mu gice cya kabiri.

Umukino watangiye hagwa akavura gacye waranzwe n’ishyaka hagati y’impande zombi, ikipe ya Kiyovu Sports wabonaga iri kugora ubwugarizi bwa Police FC nayo ikanyuzamo igasatira, ariko amakipe yombi igice cya mbere kirangira ntayibashije kureba mu izamu.

Igice cya kabiri Police FC yatangiranye ingufu nyishi, ku munota wa 12 gusa ku ikosa ryari rikorewe Nzabanita David Saibad, myugariro Habimana Hussein yateye umupira mwiza maze rutahizamu Ndayishimiye Antoine Dominique ntiyazuyaza aba afunguye amazamu.

Myugariro Umwungeri Patrick ahanganye na Mbogo Ally wa Kiyovu Sports.

Kiyovu yabaye nkikangutse irushaho gusatira mukeba wayo aha ku monota wa 75 myugariro Habimana Hussein yakuyemo igitego cyabazwe cyari gitsinzwe na Habyarimana Innocent wahoze muri Police FC, ibi byanatumye Habimana Hussein aba umukinnyi w’umukino .

Ku munota wa 90 w’umukino nyuma y’uburangare bw’abakinnyi ba Kiyovu, Mico Justin yazamukanye umupira neza agera mu rubuga rw’amahina ahereza neza rutahizamu Songa Isaie ahita ashyiramo igitego cya kabiri.

Icyi gitego cyabaye igitego cya gatandatu Songa Isaie atsinze mu gihe mugenzi we Ndayishimiye Antoine Dominique agize ibitego bitatu.

Abafana ba Police FC bari babukereye.

Nyuma y’umukino umutoza wa Police FC Seninga Innocent yatangaje ko ubu nta kuruhuka, yagize ati” gutsinda Kiyovu biduhaye imbaraga cyane ubu abakinnyi ntago mpaha ikiruhuko ahubwo bagiye gukora cyane turebe niba twatsinda BUgesera na Kirehe FC kuburyo bikunze icyiciro cya mbere cya shampiyona twarangiza mu makipe abiri ya mbere”

Gutsinda Kiyovu Sports bitumye ikipe ya Police FC ihita ifata umwanya wa gatatu n’amanota 22, ku munsi wa 14 wa shampiyona Police FC izakina na Bugesera FC ku kibuga cya Kicukiro hanyuma izasoreze kuri Kirehe FC i Nyakarambi.