Ikigo gisuzuma ubuzima bw’ibinyabiziga kirasaba abakigana kwihanganira kudahabwa serivisi mu mpera z’icyumweru kubera imirimo yo kuhasana

Mu rwego rwo kunoza akazi kacyo no gutanga  serivisi nziza ku bacyigana, ikigo cya Polisi y’u Rwanda gipima ubuziranenge bw’ibinyabiziga ahazwi  cyane ku izina rya “contrôle technique”, kiramenyesha abakigana ko kuva mu mpera z’iki cyumweru n’igitaha  tariki ya 17 na 18 ndetse na  24 na 25 Mutarama 2014 kitazakora nk’uko bisanzwe, ariko ibi bikazamara ibi byumweru 2 gusa, ubundi  kigakomeza akazi kacyo buri munsi, bitewe n’imirimo yo gusana icyo kigo irimo gukorwa.

Nk’uko bitangazwa  n’umuvugizi w’ishami  rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda “traffic police”, Superintendent  of Police (SP) Jean Marie Vianney Ndushabandi,  yavuze ko kubera imodoka nyinshi bakira buri munsi, kandi ntaho guhagararara hahagije bari bafite, muri iriya minsi twavuze haruguru bazongera aho zihagarara, ndetse bagashyiramo kaburimbo, maze zose zikajya zibona aho zihagarara kandi heza, dore ko izazaga nyuma zahagararaga kuri sitade nto i Remera.

Yakomeje avuga ko uyu mwaka turangije wa 2013 ugereranyije n’umwaka wa 2012, iki kigo cyongereye imodoka bakoreraga kuko 2013 bakoreye imodoka 70.000 mu gihe 2012 bakoreye 50.000.

Ibi ngo bikaba byaratewe n’uko Polisi y’u Rwanda yongerereye  imbaraga iki kigo, dore ko gitangira muri 2005 cyari gifite umurongo 1, ariko ubu kikaba gifite imirongo 3 ipima ibinyabiziga.

Ibi kandi ngo byanatewe n’uko Polisi y’u Rwanda yashyizeho n’imodoka igenda izenguruka hirya no hino mu gihugu ifasha abafite ibinyabiziga kubisuzumisha.
Yasoje asaba abafite ibinyabiziga kwihanganira iyi gahunda itunguranye, ariko ababwira ko izarangira vuba, kandi byose Polisi y’u Rwanda ikaba ibikora ngo irusheho kubaha serivisi nziza .


<-Back To RNP News