Polisi y’u Rwanda ikomeje kwibutsa abatwara ibinyabiziga kwirinda impanuka

Ubundi  ntibikwiye ko, uko bukeye n’uko bwije, impanuka zo mu muhanda zidutwara abantu n’ibintu:  bibabaje kandi bikwiye guhagarara n’ubwo  bisaba ubwitange bwa buri wese mu barebwa n’iki kibazo.

Nyamara kandi inyinshi mu mpanuka zihitana abantu cyangwa zikabamugaza, ziba zatewe n’uburangare bw’abatwara ibinyabiziga. Izindi mpanuka kandi ziterwa  n’umuvuduko ukabije, gutwara ikinyabiziga basinze, rimwe na rimwe batazi neza amategeko y’umuhanda cyangwa se n’ikinyabiziga ubwacyo kitameze neza bakemera kukijyana mu muhanda. Hari n’impanuka zituruka ku kuvugira kuri telefoni batwaye,n’ibindi. Mu by’ukuri ibi bintu byose bikaba  bikwiye kwamaganwa bigahagarara.

Polisi y’u Rwanda ikomeje gukangurira abatwara ibinyabiziga bitandukanye kubahiriza amategeko y’umuhanda kuko bituma habaho kwirinda ko hari abaturage bahatakariza ubuzima cyangwa hagira ibyangirika.

Ubu butumwa bwo kwibutsa abatwara ibinyabiziga ko kubahiriza amategeko y’umuhanda ari ngombwa, cyane cyane muri iyi minsi y’intangiriro z’umwaka, buje nyuma y’aho muri iyi minsi itatu ishize, ku matariki ya 12,13 na 14 mu gihugu hose habaruwe impanuka zo mu muhanda 13 harimo 5 z’amakamyo, zikaba zaraguyemo abantu 5, hagakomereka abandi 11.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda (traffic police)  Superintendent (SP) Jean Marie Vianney Ndushabandi, yatangaje ko n’ubwo izi mpanuka zigaragara, hariho igabanuka rishimishije, kuko umwaka ushize wa 2013 wabaruwemo impanuka zikomeye zigera kuri 507, mu gihe umwaka uwubanziriza wa 2012 wari  wabaruwemo impanuka 943, bityo iri gabanuka ry’impanuka rikwiye kuranga n’uyu mwaka wa 2014.

Aha yagize ati: “Iri gabanuka ryatewe n’imbaraga nyinshi Polisi y’u Rwanda yashyizemo, nyamara ariko si ibyo gusa kuko n’imyumvire y’abakoresha umuhanda igenda ihinduka, ubu abagenzi ubwabo basaba umushoferi ufite umuvuduko ukabije kuwugabanya, yakwanga bagahamagara Polisi, ndetse n’abakoresha amaguru bamenye imikoreshereze y’umuhanda, abatwara ibinyabiziga nabo barushijeho kubahiriza amategeko”.

Yagarutse kandi ku mpanuka zikomeje guterwa n’imodoka nini z’amakamyo, zikaba ziganje mu turere twa Kirehe ahitwa Cyunuzi, mu karere ka Kamonyi, aka Huye, Rubavu na Nyamasheke, aho avuga ko zikunda guterwa n’umunaniro abatwaye izi kamyo baba bafite nyuma y’urugendo rurerure baba bakoze bava cyangwa bajya mu bihugu duturanye, zigakunda gukorwa kandi n’abanyamahanga baba batamenyereye umuhanda bariho bakoresha kuko muri utu turere twavuzwe haruguru, ahenshi ari imisozi miremire ikunda kugora abanyamahanga.

Ku kibazo cy’umunaniro, Superintendent Ndushabandi yavuze ko aya makamyo akwiye gutwarwa n’abashoferi barenze umwe kugirango unaniwe aruhurwe n’undi, cyangwa se igihe adafite umusimbura agashaka aho ahagarara akabanza akaruhuka. Naho ku birebana n’akamenyero gake k’imihanda ku bashoferi  b’abanyamahanga, yavuze ko Polisi ikorera muri utu turere igiye kongera umubare w’abapolisi hafi y’ahantu izi kamyo zikunze gukorera impanuka.

Superintendent Ndushabandi arangiza yibutsa muri rusange  abatwara ibinyabiziga ko bagomba kubahiriza amategeko abagenga mu kazi kabo, ndetse bakubahiriza n’agenga ibinyabiziga n’imitwarire yabyo kuko impanuka zitandukanye zifite inkomoko aho hombi.


<-Back To RNP News