Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda irakangurira abanyeshuri kwirinda ibiyobyabwenge

Abanyeshuri kimwe nk’abandi banyarwanda barakangurirwa kugira uruhare mu kurwanya ibyaha byaba ibikorerwa mu midugudu iwabo aho batuye ndetse no mu bigo by’amashuri aho biga. Ubu butumwa buhora butangwa na Polisi y’u Rwanda.

Nk’uko bitangazwa n’ishami rya Polisi rishinzwe ubufatanye bwa Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha ( Community Policing), ngo muri iyi minsi ya mbere y’itangira ry’amashuri, bihaye gahunda yo kujya kuganiriza abanyeshuri ku bigo byabo, aho mu mujyi wa Kigali bateganya kuzaganiriza abanyeshuri bo mu bigo 24, icyo gikorwa kikazamara iminsi 4 , aho kizatangira kuva kuwa 20 kugeza kuwa 23 uku kwezi, ariko ubundi bikaba biri no mu nshingano za buri munsi z’umupolisi uhagarariye iryo shami muri buri karere.

Ni muri urwo rwego mu ntangiriro z’iki cyumweru, abapolisi bahagarariye iri shami mu karere ka Rubavu na Rutsiro baganirije abanyeshuri bo ku bigo by’amashuri bya Ecole Secondaire Baptiste de la Fraternité (ESBF) riherereye mu murenge wa Gisenyi, akarere ka Rubavu, no kuri Groupe Scolaire Congo - Nil ryo mu karere ka Rutsiro, bakaba barabaganirije ku kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge, amoko y’ibiyobyabwenge n’ibindi byaha.

Umuyobozi wa Groupe Scolaire Congo - Nil Uzamberumwana Anthère yashimiye byimazeyo Polisi y’u Rwanda kuba yaratekereje kuganira n’urwo rubyiruko rw’abanyeshuri. Kuri we, ngo  ibiganiro nk’ibi ni ingenzi kuko bituma urubyiruko rumenya ububi bw’ibiyobyabwenge bityo hagafatwa ingamba zo kutabyishoramo.

Uwo muyobozi kandi yavuze ko umutekano utareba inzego z’umutekabo gusa, akaba yaraboneyeho gusaba abo banyeshuri nabo kugira uruhare mu kuwubungabunga, ariko cyane cyane batanga amakuru y’ibyaha bishobora gukorerwa ku mashuri kugira ngo habeho kubikumira.

Yasoje avuga ko inyigisho bahawe zizabafasha kurwanya bivuye inyuma ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko bashinzwe kurera.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe ubufatanye bwa Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha ( Community Policing) Superintendent of Police (SP) René Irere, avuga ko ubu bukangurambaga batangiye, buzafasha  uru rubyiruko rw’abanyeshuri kwitandukanya n’icyitwa ikiyobyabwenge aho kiva kikagera n’ibindi byose byaba intandaro yo kudakurikirana amasomo yabo neza.