Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kacyiru:Intumwa zo mu gihugu cya Senegali zasuye Polisi y’u Rwanda

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 14 Mutarama 2014, itsinda ry’intumwa 9 zo mu gihugu cya Senegali zasuye Polisi y’u Rwanda ku cyicaro cyayo gikuru cyiri ku Kacyiru, mu rugendoshuri zirimo kugirira mu Rwanda.

Izo ntumwa zari zigizwe n’abapolisi, abakozi za Minisiteri y’Ubuzima n’iy’ubutabera,abo mu biro bya Minisitiri w’Intebe ndetse n’abunganira abandi mu nkiko. Bari mu ruzinduko mu Rwanda mu rwego rwo kurahura ubumenyi mu nzego zitandukanye, bakaba bakiriwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi DIGP Stanley Nsabimana.

DIGP Stanley Nsabimana  mu  ijambo ry’ikaze yagejeje kuri abo bashyitsi, yavuze ko ibihugu by’u Rwanda na Senegali bisanganywe umubano mwiza, kandi ibyo baje kwigira kuri Polisi y’u Rwanda byazagirira akamaro abaturage b’igihugu cyabo nk’uko bigafitiye  abanyarwanda ari na bo Polisi y’u Rwanda ikorera.

Madame Marie Pierre Raky Chaupin MANGOU, uyoboye izo ntumwa akaba n’umuhuzabikorwa wa gahunda y’Umuryango w’Abibumbye y’uburinganire no guteza imbere umugore muri icyo guhugu, akaba yashimye ubufatanye n’umubano mwiza usanzwe uri hagati y’ibihugu byombi.

Yakomeje avuga ko uruzinduko rwabo muri Polisi y’u Rwanda rwari rugamije kwirebera no kwigira ku byo Polisi y’u Rwanda imaze kugeraho nk’igihugu cy’intangarugero muri Afurika  mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina,  uko bita ku barikorewe kandi bakaba bashaka kubijyana mu gihugu cyabo ngo babikoreshe.

Izi ntumwa zikaba zabanje kwerekwa ndetse zinasobanurirwa  hifashishijwe amashusho uburyo Polisi y’u Rwanda ifatanya n’izindi nzego za Leta mu gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’ingamba yafashe mu kurikoma imbere. Ni muri urwo rwego yashyizeho ishami ryihariye rishinzwe kurirwanya, ishyiraho kandi n’ikigo Isange One stop Center, cyita kikanagira inama abakorewe ihohoterwa, kikanafasha mu buryo bw’ubuvuzi n’ubutabera abahohotewe kandi hakaba harashyizweho abashinzwe kurirwanya mu mitwe itandukanye ya Polisi aho ikorera hose mu gihugu.

Izi ntumwa zo mu gihugu cya Senegali zikaba zasuye ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ihohoterwa n’ikigo Isange One Stop center gifasha kikanitaho abakorewe ihohoterwa. Aho hose bakaba bagiye basobanurirwa ingamba za Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ihohoterwa, aho zatangaje ko Polisi y’u Rwanda ikataje kandi ko nabo bagomba gukoresha iwabo ubumenyi bavanye muri Polisi y’u Rwanda .