Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kirehe: Abatwara abagenzi ku magare barakangurirwa kubahiriza amategeko y’umuhanda no kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge

Ubutumwa bwo gukangurira abatwara abagenzi ku magare kubahiriza amategeko y’umuhanda nk’uburyo bwo kwirinda impanuka, bwatanzwe tariki  ya 11 Mutarama 2014. Ababuhawe ni abatwara abagenzi ku magare bagera kuri 80 bo mu karere ka Kirehe bibumbiye muri koperative yitwa Dukundumurimo yo Murenge wa Kigina n’abandi bari muri koperative Duterimbere yo mu Murenge wa Kirehe.

Uretse gukangurirwa kumenya no kubahiriza amategeko y’umuhanda, muri iyo nama banasabwe gufatanya na Polisi gukumira ibiyobyabwenge, birinda gutwara ababicuruza ahubwo bakabatungira agatoki Polisi n’izindi nzego. Aba batwara abagenzi ku magare kandi banasabwe gutanga amakuru ku gihe y’ikintu icyo aricyo cyose cyahungabanya umutekano, kugira ngo habeho gukumira. Bakaba kandi baranasabwe kugira isuku mu kazi kabo.

Muri iyo nama, buri koperative  yagaragaje ibyo imaze kugeraho mu rwego rwo guteza imbere abanyamuryango bayo. Abagize izi koperative bavuze ko babashije kwigurira amashyamba ndetse n’imirima y’inanasi. Mu bindi abagize izo koperative bagezeho harimo kuba abanyamuryango barabashije kwizigamira amafaranga asaga miliyoni imwe y’u Rwanda, kugira ubwisungane mu kwivuza n’ibindi.

Mu ngamba aba batwara abagenzi ku magare bafatiye hamwe na polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kirehe, harimo kujya baparika amagare bakoresha ahabugenewe mu rwego rwo kwirinda gukorera mu kajagari no kwirinda impanuka, kutazajya barenza isaha y’akazi ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba no kwambara umwambaro ubaranga mu gihe bari mu kazi kabo.

Aba batwara abagenzi ku magare bo mu karere ka Kirehe bakaba bavuga ko kuba bakora neza akazi kabo babifashijwemo n’amashyirahamwe yabo, bibafasha kutishora mu bikorwa bibi by’ubujura, kunywa ibiyobyabwenge, urugomo n’ibindi. Bakomeza batangaza ko byabagiriye akamaro ko kwiteza imbere akaba ari n’ubutumwa bifuza ko bwagera no kuri bagenzi babo bakorera hirya no hino mu gihugu.