Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gicumbi: Abaturage bagize uruhare mu ifatwa ry’abacuruza ibiyobyabwenge

Nyuma y’aho Polisi y’u Rwanda yigishirije abaturage mu gihugu hose ububi n’ingaruka z’ikoreshwa ry’biyobyabwenge n’uruhare rwabo mu kwicungira umutekano, biragaragara ko bimaze gutanga umusaruro.

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa kane tariki ya 22 Gicurasi, mu mirenge  itandukanye igize akarere  ka Gicumbi, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’abaturage bafashe abantu bacuruza ikiyobyabwenge cya Kanyanga.

Abafashwe ni Ruzigamanzi w’imyaka 20, Bihoyiki w’imyaka 25 na Munyaneza w’imyaka 23, bose   bakomoka mu murenge wa Mukarange, bakaba bafatanywe litiro 55 za Kanyanga.

Mu murenge wa Nyankenke , hafatiwe uwitwa Muzuka Jean d’Amour w’imyaka 24 afite litiro 24 za Kanyanga,  naho Bayavugirubusa Jean Bosco wo mu murenge wa Miyove, afatanwa litiro 48 za Kanyanga.

No mu karere ka Nyagatare umurenge wa Nyagatare, abaturage bafanyije na Polisi y’u Rwanda bafatanye  litiro 20 za Kanyanga uwitwa Bizimungu Jean Paul  w’imyaka  36.

Aba bafashwe bose bakaba bafungiye kuri za sitasiyo za Polisi zegereye aho batuye mu gihe iperereza rigikomeje.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gicumbi, Senior Superintendent of Police (SSP) Felix Bizimana,  yavuze ko aba bose bafashwe n’abaturage bari ku irondo bagahita babimenyesha Polisi, dore ko abayitunda bitwikira ijoro.

Yakomeje ashimira uruhare rw’abaturage b’akarere ka Gicumbi mu ifatwa ry’aba bantu bacuruza ibiyobyabwenge, anabashimira kuba bamaze kumva uruhare rwabo mu kurwanya ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge no kwicungira umutekano.

SSP Bizimana  yakomeje asaba kandi abanywa ibyo biyobyabwenge kubireka, kuko  nta nyungu bakuramo uretse kubangiriza ubuzima no gufungwa nyuma yo gukora ibyaha binyuranye nko gukubita no gukomeretsa, gufata abagore n’abana ku ngufu n’ibindi.