Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abaturage b’umurenge wa Macuba biyemeje gukomeza kwibungabungira umutekano

Ku biro by’umurenge wa Macuba  akarere ka Nyamasheke, mu cyumweru gishize, hateraniye inama y’inteko rusange y’abaturage yareberaga hamwe uko umutekano w’umurenge wa Macuba wifashe muri rusange no kurebera hamwe ingamba zafatwa ngo urusheho kubungwabungwa.

Iyi nama ikaba yari yitabiriwe na bamwe mu bayobozi b’akarere ka Nyamasheke n’ab’umurenge wa Macuba.

Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’uyu murenge Uwimana Damas yabwiye abari bitabiriye iyi nama ko umutekano wifashe neza muri rusange, anakangurira buri wese kugira uruhare n’ubufatanye mu kuwubumbatira.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imari Bahizi Charles yashimye byimazeyo umutekano uri muri uyu murenge, ashishikariza abaturage gukomeza kuwubumbatira bakora amarondo ngo udahungabana.

Bahizi yibukije abaturage ko batagomba guha icyuho ibihuha ahubwo ko bakwiye gushyira imbaraga zabo mu gukora imirimo ibateza imbere bo ubwabo n’igihugu muri rusange.

Yasoje abasaba gushyira mu bikorwa gahunda zitandukanye z’igihugu zigamije iterambere n’imibereho myiza yabo.

Umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu karere ka Nyamasheke Assistant Inspector of Police (AIP) Deo Mutabaruka, yabwiye abari bitabiriye iyo nama gukumira no kwirinda ibyaha, cyane cyane ibiyobyabwenge kuko aribyo bibashora mu bindi bayha birimo ubujura,urugomo ndetse n’ibyaha bikorerwa mu ngo .Kubera izo mpamvu bashishikarije kubireka ndetse no kureka n’ibindi byaha kandi bagatangira amakuru igihe  kubabikora.

AIP Mutabaruka yibukije abaturage ko buri wese ari ijisho rya mugenzi we kandi ko bakwiye kwirinda ibikorwa byose byabashora mubyaha.

Yabibukije ko bakwiye kujya bafasha imiryango ifitanye amakimbirane,bayigira inama kandi bagatanga amakuru kubyananiranye.

Nyuma y’iyi nama umwe mu baturage bari bayitabiriye, Harelimana Joel yagize ati: ” Iyi nama inyunguye byinshi, ubu menye uruhare rwanjye mu kubungabunga umutekano mu gace ntuyemo,kuva ubu rero  ngiye kujya ntangira amakuru ku gihe kubanyuranya n’amategeko,iyo akaba ari nayo nkunga yanjye mu kubungabunga no kwicungira umutekano”.