Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abapolisi 2 batsindiye imidali 6 mu marushanwa atandukanye y’umukino njyarugamba wa Taekwondo

Abapolisi bitwa Pc Ruterana Gilbert w’imyaka 22 y’amavuko, ukorera mu ishami rya Polisi rikorera ku bibuga by’indege ndetse na PC Birori Consolee w’imyaka 24 ukorera muri Interforce, baherutse gutsindira imidari 6 mu marushanwa atandukanye y’umukino njyarugamba wa Taekwondo yabereye mu Rwanda no mu gihugu cya Uganda.

Aba bakinnyi bitabiriye amarushanwa yiswe Never Again Genocide yabereye mu ishuri rikuru nderabarezi rya KIE mu kwezi kwa  Gicurasi 2013, aho PC  Ruterana yabaye uwa gatatu atwara umudari wa bronze mu batarengeje imyaka 21, naho PC Birori aba uwa kabiri atwara uwa silver mu batarengeje imyaka 23.

Mu kwezi kw’Ugushyingo 2013, mu marushanwa yiswe Ambassadors Cup yabereye kuri sitade ntoya y’i Remera, PC Ruterana yatwaye umudari wa bronze mu batarengeje ibiro 64.

Kuva kuri14 kugeza 16 Ukuboza umwaka ushize, PC Birori yagiye mu marushanwa yabereye mu gihugu cya Uganda yari yahuriyemo ibihugu byombi, aho uyu mukobwa yabonye umudari wa silver mu batarengeje ibiro 64.

A marushanwa baherukamo bombi, ni ayiswe Gorilla Open yabaye ku matariki 9 kugeza 11 Mutarama uyu mwaka wa 2014 kuri sitade nyoya ya Remera, akaba yari yahuje ibihugu 4 aribyo u Rwanda, Uganda, Kenya na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, aho PC Ruterana yahakuye umudari wa bronze  mu batarengeje ibiro 63, mu gihe PC Birori yabonye uwa silver mu batarengeje ibiro 70.