Kuri iki cyumweru tariki ya 12 Mutarama, Polisi ya Uganda yataye muri yombi umugabo w’imyaka 28 akekwaho kwiba moto ifite pulaki numero RC 491L, bikaba bikekwa ko yari yayibye uwitwa Kazungu Godffrey.
Nk’uko Polisi ikorera mu karere ka Nyagatare ibitangaza, ngo aba bagabo bombi batuye mu kagari ka Kamagire, umurenge wa Nyagatare, akarere ka Nyagatare.
Ngo kugirango moto ya Kazungu yibwe, yagiye guhaha mu iduka asiga moto hanze, hanyuma yinjiye ashyira urufunguzo rwayo ku meza, ngo kuko yari ahugiye mu guhaha, uyu ukekwa yaraje afata rwa rufunguzo arayitwara.
Akimara kubona ko moto ye yibwe, yahise abimenyesha Polisi nayo itangira gushakisha uwayitwaye.
Nyamara uyu ukekwa kuyiba, avuga ko Kazungu yari yamuhaye iyo moto ngo ajye kumurangurira ibicuruzwa.
Uyu ukekwa n’iyi moto yari yibwe ubu bari kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare, mu gihe iperereza rigikomeje
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyagatare, Chief Superitendent of Police (CSP) Etienne Rutayisire, yavuze ko ifatwa ry’uyu mugabo atari imikoranire myiza ya Polisi zombi gusa, ko ahubwo n’abaturage babigizemo uruhare. Akaba yashimiye iyo mikoranire myiza iri hagati y’abaturage b’ibihugu byombi.
CSP Rutayisire akaba yakomeje asaba abaturage kwirinda ibikorwa nk’ibi by’ubujura, ahubwo bagashyira amaboko hasi bagakora bakiteza imbere.
Yanasabye abaturage gutangira amakuru ku gihe, batungira agatoki Polisi ndetse n’izindi nzego bireba uwo ariwe wese wishora mu bikorwa bihungabanya umutekano, kugirango afatwe ataragera ku mugambi we.