Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda iributsa abantu ko itabi ryangiza ubuzima

Mu bihugu byinshi by’Afurika, ndetse no mu Rwanda, kunywa itabi bisa nk’ikintu kinjiye mu muco no mu mibereho y’abantu ya buri munsi, dore ko hari n’aho rigikoreshwa mu muco nko gusaba umugeni aho bitwaza n’itabi, bityo ugasanga n’abarigurisha bavuga ko bakuramo inyungu nyinshi. Nyamara abarikoresha n’abaricuruza baba bazi ko rigira ingaruka nyinshi ku buzima.

Mu kwerekana ububi bw’itabi, usanga ku ipaki yaryo handitseho ngo: “Itabi rigira ingaruka mbi ku buzima”. Ndetse usanga ubu butumwa buba buri ahantu hateranirwa n’abantu benshi.

N’ubwo biba byanditseho ariko, ntibibuza abantu kwishora mu kunywa itabi, haba hano mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu, bikagaragaza ko ubwo butumwa butangwa ndetse n’ingamba zo kwerekana ububi bw’itabi nta gaciro bihabwa ku bantu batari bake.

Ubutumwa bukangurira abantu ububi bw’itabi, ndetse n’amafoto yerekana ingaruka itabi rigira ku myanya imwe n’imwe y’umubiri nk’iyubuhumekero, ndetse n’izindi ngamba byerekanwa kandi bivugwa buri gihe, ariko ugasanga itabi rikomeje koreka imbaga.

Twatanga nk’urugero rw’uko kunywera itabi mu ruhame, mu biro, mu nkiko, mu nganda, mu nzu z’imyidagaduro, mu bitaro, muri za resitora, muri hoteli, n’ahandi bitemewe n’ubwo hari abagikomeza kubikora. Izi ngamba zikaba zigamije  kurengera ubuzima bw’abatanywa itabi bashobora kwanduzwa n’umwotsi uturuka kubarinywa.

Ibi ntibivuze ko kunywa itabi ari icyaha gihanwa n’amategeko ariko abantu bakwiye kumva ko rigira ingaruka nyinshi kandi  mbi, nko kuba intandaro y’indwara zimwe na zimwe nka kanseri n’izindi.

Akaba ari muri urwo rwego, Polisi y’u Rwanda ikangurira abanyarwanda kumenya ububi bw’itabi, n’uwaba yarananiwe kwihangana ikaba imukangurira kurinywera ahantu hatari mu ruhame kuko rigira ingaruka mbi ku buzima.