Polisi y’u Rwanda irasaba abafite za hoteli n’inzu z’urubyiniro kwirinda guteza urusaku kuko rubangamira abandi

Bimwe mu biranga imigi itekanye, cyane cyane mu duce dutuwemo, ni umutuzo. Utu duce dukunze kuba twitaruye ahakorerwa indi mirimo nk’inganda, n’indi mirimo iteza urusaku, kubera ko aho batura aba ari aho kuruhukira abantu bakabasha no gusinzira.

Nk’indi mijyi myinshi, Kigali nayo ifite uduce dutuwe ariko muri utwo duce, hagenda hagaragara utubari ndetse twiyongera muri iyi minsi. Utu tubari tukaba dufite uburyo butandukanye bwo gukurura no gushimisha abakiriya batwo. Bumwe muri ubwo buryo ni ugutumira abacuranzi akenshi baza nijoro, gukoresha imiziki isakuza cyane bakazana ababyinnyi, n’ibindi nk’ibyo nyamara akenshi batitaye ku baturiye utwo tubari.

Bizwi neza ko ari uburenganzira bwa buri muturarwanda bwo kwishyira akizana, bwo gukora icyo yifuza n’uko ashaka ariko ku rundi ruhande atagize uwo abangamira cyane cyane abegeranye nawe, ibi bikaba bihabanye n’ibyo tumwe  muri utu tubari dukora.

Hari tumwe mu tubari tugenda  ducurangira  iyo miziki  mu mazu atujuje ibisabwa cyane cyane uburyo butuma amajwi adasohoka (soundproofs) nyamara tugakora nk’aho dufite utubyiniro (night clubs) kuko dukora  kugera no  mu rukerera.

Kuri iki kibazo, ubuyobozi bw’ibanze bukwiye gufatanya n’umujyi wa Kigali ndetse n’indi mijyi, hagakurikiranwa mu buryo buhamye kandi buhoraho utwo tubari cyangwa utubyiniro tutujuje ibyangombwa bisabwa, tugafatirwa ibyemezo byateganijwe.

Uretse  kandi ku baturiye utu tubari, uru rusaku ntirworohereza abashinzwe umutekano mu kazi kabo muri utwo duce kuko rworohereza abanyabyaha batandukanye  mu kwinjira no gusohoka muri utu tubari kuko, dukora nk’utubyiniro nyamara nta genzura rikorwa ku miryango nk’uko bigenda ku tubyiniro twemewe. Mwibuke kandi ko aba bakiriya baba bafite imico n’ibibagenza bitandukanye twavuga nk’abajura , abanywa n’abacuruza ibiyobyabwenge n’abandi banyabyaha batandukanye.

Polisi y’u Rwanda, nk’urwego rushinzwe umutekano, ikaba yibutsa ba nyir’utu tubari ko, uretse urusaku rutifuzwa n’abaturanyi b’utubari twabo, mu nshingano zabo harimo n’umutekano w’utu tubari ndetse n’uw’aho twubatse.

Abashinzwe umutekano ntibashobora gukwira mu duce twose icyarimwe, niyo mpamvu bibutswa cyane cyane kwicungira umutekano w’aho bakorera, gufata ingamba zihamye ku mutekano waho, gufatanya na Polisi ikorera mu duce bakoreramo hagamijwe gukoma imbere abakwitwaza uru rusaku bagamije kuhakorera  ibibi.

Polisi y’u Rwanda kandi irabibutsa ko hari itegeko rivuga ko  umuntu wese ukora icyaha cyo gusakuza no gutera induru mu ijoro ku buryo bihungabanya umutuzo w’abaturage, ahanwa n’amategeko.

Polisi ikaba ibagira inama yo kubihagarika (ku batujuje ibyangombwa) cyangwa bagahindura imikorere  aho gutegereza ibihano.


<-Back To RNP News