Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Imodoka yari yibwe mu Rwanda igafatirwa Uganda yasubijwe nyirayo

Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa kane tarki ya 23 Gicurasi, yashyikirijwe imodoka  yo mu bwoko bwa Mercedes Benz 2638 ifite pulake RAA F/ RL 0141 y’uwitwa Bizimungu Gerard, yari yaribwe muri Mata umwaka ushize wa 2014, ikaba yari yarafatiwe i Kampala muri Uganda.

Polisi ya Uganda ikaba yayishyikirije iy’u Rwanda, nayo ikayishyikiriza nyirayo ariwe Bizimungu Gerard.

Umuyobozi wa Polisi mpuzamahanga(Interpol) muri Polisi y’u Rwanda Chief Superintendent of Police (CSP) Jean Nepo Mboyumuvunyi, washyikirije iyi modoka nyirayo, yavuze ko bakimara kumenya amakuru ko iyimodoka yibwe, babimenyesheje bagenzi babo bo mu gihugu cya Uganda aho bakekaga ko yaba yaribiwe.

CSP Mbonyumuvunyi yakomeje asaba ba nyir’amamodoka, abaturage n’abacuruzi kumenya imyirondoro y’abo bakorana kugirango igihe abaye ubujura babashe gukurikiranwa.

Nyir’iyi modoka Bizimungu akaba avuga ko kuva mu kwezi kwa Mata umwaka ushize, yari yakodesheje iyi modoka n’uwitwa Mabuye Haruna.

Bikaba bivugwa ko uyu Mabuye yakoresheje iyangombwa by’ibihimbano kugirango abone uko ayigurisha.

Akaba yagize ati:” Nabwiwe na mugenzi wanjye uba Uganda ko imodoka yanjye yagurishijwe, nanjye mpita nitabaza Polisi mpuzamahanga nayo imfasha kuyishakisha”.

Bikaba bivugwa ko Mabuye yari yaragurushije iyi modoka ibihumi 35 by’amadolari ya Amerika akabakaba miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda.

Bizimungu yakomeje avuga ko kuva iyi modoka yibwa yahombye hafi miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda.

Nyuma yo guhabwa ibyangombwa bimusubiza imodoka ye, Bizimungu yagize ati:” N’ubwo nahombye bwose, nshimishijwe n’uko nsubijwe imodoka yanjye, kandi ndashimira Polisi y’u Rwanda n’iya Uganda, kuko bakoreshejeze imbaraga zabo zose ngo imodoka yanjye iboneke”.

Yakomeje agira inama ba nyir’amamodoka guha imodoka zabo abantu bazi neza, kandi bagakurikirana imodoka zabo aho zikorera, kuko aribyo byatumye amenya hakiri kare ko imodoka ye yibwe.