Abatwara ibinyabiziga barasabwa gutwara neza ibinyabiziga byabo mu mpera z’icyumweru

Ubu ni ubutumwa abatwara ibinyabiziga bagezwaho na Polisi y’u Rwanda kuko hari aho byagaragaye ko mu mpera z’icyumweru hari abashoferi bakora impanuka kubera amakosa bakora yo kutubahiriza amategeko y’umuhanda.

Cyane cyane abashoferi bakora impanuka nyuma yo kunywa ibisindisha byinshi bityo bagasinda kuko baba bavuga ko bagomba kwishimisha mu mpera z’icyumweru.

Si byiza rero gutwara ikinyabiziga wasinze kuko bigira ingaruka nyinshi zirimo n’urupfu ndetse no gukomereka bikabije. Ubuzima bw’abagenzi buragagendera ndetse n’ubw’umushoferi ubwe tutibagiwe n’abandi bagenzi baba bakoresha umuhanda nyabagendwa kabone n’ubwo baba bagenda n’amaguru cyangwa bari mu bindi binyabiziga.

Uretse ubuzima bw’abantu buhazaharira, n’ibikorwa remezo birangirika nk’insinga z’amashanyarazi n’ibyuma by’imiriro, imikindo, amazu n’ibindi mu gihe habayeho izo mpanuka. Si byiza rero gutwara ikinyabiziga wasinze kuko bigira ingaruka nyinshi ndetse bigatuma n’imiryango yacu ihazaharira kimwe n’ubukungu bw’igihugu bukahagirira ingaruka.


<-Back To RNP News