Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gakenke: Polisi y’u Rwanda n’akarere ka Gakenke barebeye hamwe aho amasezerano y’ubufatanye basinyanye ageze ashyirwa mu bikorwa

Mu rwego rwo gusuzuma aho ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye yasinywe hagati ya Polisi y’u Rwanda n’uturere tw’intara y’amajyaruguru rigeze, kuri uyu wa gatatu tariki ya 23 Gicurasi 2014, itsinda riturutse mu ntara y’amajyaruguru riyobowe n’umunyabanga nshingwabikorwa w’iyo ntara, Déo Kabagambe ryasuye akarere ka Gakenke.

Ayo masezerano akaba yarasinywe hagati y’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, n’umuyobozi w’intara y’amajyaruguru Aimé Bosenibamwe tariki ya 23 Ukuboza 2013.

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Déogratias Nzamwita, yavuze ko nyuma y’amezi 6 akarere kabashije kubaka ikigo cyakirirwamo abafatiwe mu bikorwa bitandukanye binyuranyije n’amategeko, basana n’ibiro by’aho Polisi y’akarere ka Gakenke (DPU)ikorera.

Yanavuze ko kuva ayo masezerano yasinywa banahuguye abagize komite zo kwicungira umutekano mu tagari (CPCs) 1326, mu gihe hari hateganyijwe guhugura ibihumbi 3570, akaba yavuze ko iyo ari imwe mu mbogamizi bahuye nazo kuba batarageze kuri uwo mubare.

Abagize izi komite bigishijwe gukumira no kurwanya ibyaha, kwirinda ibiyobyabwenge no kurwanya ihohoterwa cyane cyane irikorerwa abagore n’abana.

Yabasobanuriye kandi ko basuye ingo zabanaga mu makimbirane, babakangurira kujya bagana ubuyobozi mu gihe bagiranye amakimbirane cyangwa bakegera abaturanyi babo.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gakenke Senior superintendent of Police (SSP)  Girbert Ruhorahoza yijeje akarere ka Gakenke gukomeza ubufatanye bwiza mu gukomeza gucunga umutekano no kurwanya ibyaha.