Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kacyiru: Abapolisi 41 berekeje mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11 Mutarama 2014, Itsinda ry’abapolisi 41 berekeje mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano bw’Umuryango w’Abibumbye (UN0. Abo bapolisi bakaba barabanje guhabwa ubutumwa bwo kubifuriza kuzakora akazi neza kuwa gatanu tariki ya 10 Mutarama 2014.

Muri aba bapolisi, 34 bagiye mu ntara ya Darfur muri Sudani, 4 muri Sudani y’amajyepfo, naho 3 bakaba bagiye mu gihugu cya Haiti.

Ubwo butumwa bwo kubifuriza kuzakora neza akazi kabo bakaba barabuhawe n’umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa muri Polisi y’u Rwanda Deputy Inspector General of Police (DIGP) Dan Munyuza  ku cyicaro gikuru  cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Mu ijambo yabagejejeho, yababwiye ko akazi bagiyemo ari aka gipolisi gasanzwe, itandukaniro rikaba ari uko bazakorana n’abandi bavuye mu bindi bihugu.

Yababwiye ko ibihugu bagiyemo bifite umuco utandukanye n’uw’u Rwanda, bakaba bazahasanga ibintu bishya bitandukanye, ndetse bakaba bagiye kure y’imiryango yabo, bityo bakaba basabwa kuzihangana.

Yabasabye kuzakorana umurava akazi kabo, bakarangwa n’ikinyabupfura, bakitanga, bagatera ikirenge mu cy’abandi bapolisi bababanjirije mu butumwa bw’amahoro  mu bindi bihugu, kuko aho bagiye hose bashimwaga.

Yanababwiye kandi kuzaba intumwa nziza, bakaba inyangamugayo, kandi bakazarangwa n’indangagaciro za Polisi y’u Rwanda.

Yasoje abasaba kuzashyira mu bikorwa ibyo bize, maze bakazagaruka bambaye imidari y’ishimwe bityo bakaba bahesheje ishema igihugu cyabo.

Kugeza ubu abapolisi b’u Rwanda  bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi mu bihugu bitandukanye aribyo  Haiti, Sudani, Kote Divuwari, Sudani y’Amajyepfo, Liberiya, Gineya Bisawu,  Mali ndetse no mu gace ka Abyei kagabanya Sudani na Sudani y’Amajyepfo.