Polisi y’u Rwanda yashyizeho gahunda nshya y’uko abaturage bayigezaho ibibazo bakoresheje ikoranabuhanga

Mu rwego rwo korohereza abaturage uburyo bwo kugeza ibibazo byabo kuri Polisi, ndetse no gutanga serivisi nziza, Polisi y’u Rwanda yabashyiriyeho uko bajya babiyigezaho bakoresheje ibikoresho  by’ikoranabuhanga n’itumanaho nka za muzasobwa,telefoni zigendanwa n’ibindi bikoresho bifite interineti.

Ubu buryo bushya bwashyizweho harimo ubwo kubwira Polisi ko hari umuntu waburiwe irengero, gutangaza umuntu ushakishwa, uko watanga amakuru y’ikindi cyaha cyose gishobora gukorwa, n’uko abaturage bageza kuri Polisi ibyo batishimiye mu mikorere ya Polisi, cyangwa ibyo bayishima.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner  of Police (ACP) Damas Gatare yatangaje ko ubu ari uburyo bwihuse bwo kugirango Polisi y’u Rwanda ishyikirane n’abaturage, aha akaba yagize ati: “Mu rwego rwo gukumira ibyaha, Polisi y’u Rwanda yashyizeho ubu buryo bwo gutanga ibitekerezo hakoreshejwe ibyuma by’ikoranabuhanga, kugirango Polisi ikomeze ikoranire bya hafi n’abaturage ishinzwe kurinda.”

ACP Gatare yanavuze ko ubu buryo bwo kwegerana n’abaturage bakoresheje ikoranabuhanga, ari imwe mu buryo Polisi yashyizeho bwo gutanga serivisi nziza.

ACP Gatare yagize ati:” ubu noneho abaturage bashobora kutumenyesha ko hari umuntu waburiwe irengero, kutugezaho ibyo batunenga cyangwa badushima, gutanga amakuru y’ahashobora gikorerwa icyaha, byose bakabikora batavuye aho bari, bakoresheje ikoranabuhanga.”

Yasoje agira ati:” Abanyarwanda bose bahawe ikaze ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda, nibatugezeho ibitekerezo byabo byubaka kugirango tugire umuryango uzira ibyaha”.

Urupapuro rwo kuzuza warusanga ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda www.police.gov.rw   wagera ku rupapuro rubanza ugakanda ahanditse Kinyarwanda, nyuma ugakanda ahanditse e-policing, ukahasanga urupapuro rwo kuzuza, nyuma ukareba ku mpera z’urupapuro hasi ku ruhande rw’iburyo ahanditse kohereza, nyuma ukohereza.

Gukoresha ikoranabuhanga ni ingenzi muri Polisi y’u Rwanda


<-Back To RNP News