Polisi y’u Rwanda yafashe ibiyobyabwenge bitandukanye n’ababicuruza

Kuwa kabiri tariki ya 12 Ugushyingo  2013, mu bice bitandukanye by’igihugu,  Polisi y’u Rwanda yafashe urumogi rungana n’ibiro 22 n’udupfunyika 45 twarwo, ndetse  na litiro 77 z’inzoga z’inkorano.

Mu gitondo cyo kuri uwo munsi,  mu kagari ka Rwantonde, umurenge wa Gatore, akarere ka Kirehe,  Polisi ihakorera yafashe abitwa  Habagusenga François w’imyaka 19 na Mukarwigema Zamuda w’imyaka 30, ibafatana ibiro 21 by’urumogi n’udupfunyika 15 twarwo, ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kirehe.

Mu karere ka Bugesera,  umurenge wa Ntarama , akagari ka Cyugaro kuri iyo tariki, hafatiwe ikilo 1 n’igice cy’urumogi, kikaba cyarafatanywe Mukakinani Antoinette, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ntarama.

Mu karere ka Gicumbi kandi, kuri sitasiyo ya Polisi ya Murindi n’iya Byumba,  hafungiye  Nyirantagorama Josiane  w’imyaka  25 y’amavuko na Nteziryayo Simeon w’imyaka 28  nyuma yo gufatanwa litiro 77 uko ari 2 z’inzoga z’inkorano,  naho Ntezirizaza Kitoko  w’imyaka 26, ukomoka mu murenge wa Nyagahanga, akarere ka Gatsibo we akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gituza, nyuma yo gufatanwa  udupfunyika 30 tw’urumogi.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburasirazuba, Senior Superitendent Jean Marie Njangwe, arasaba abaturage bose gutanga amakuru hakiri  kare kugira ngo habeho kurinda no kurwanya ikwirakwizwa ry’ibyo biyobyabwenge mu baturage , kuko ibifatwa hafi ya byose biba byaturutse mu turere duturanye  n’imipaka kandi bitwarwa hakoreshejwe uburyo busanzwe nk’imodoka n’ibindi, aho babikura hakurya bagamije kubicuruza mu gihugu cyacu.

Njangwe  arasaba kandi abanywa ibyo biyobyabwenge kubireka kuko nk’uko akomeza abivuga, nta nyungu bakuramo uretse kubangiriza ubuzima no gufungwa nyuma yo gukora ibyaha binyuranye nko gukubita no gukomeretsa, gufata abagore n’abana ku ngufu n’ibindi.

Mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda mu ngingo yacyo ya 594 ivuga ko umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo
ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo muburyo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3)  n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).


<-Back To RNP News